Ibyishimo mu muryango nyuma yo gusubizwa umwana wabo wari wibwe

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umwana w’uruhinja wari wibwe na Mukanzabarushimana Epiphanie ubu yamaze gusubizwa mama umubyara ndetse uyu nyir’ukwiba umwana ubu akaba arimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera

Ni inkuru yamenyekanye ku wa 15 Nzeri 2016, aho Umudamu witwa Mukanzabarushimana Epiphanie yibye umwana wa Nyirandikubwimana Ernestine utuye mu mudugudu w’Umucyo, akagari ka Rusera Umurenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda, uyu Epiphanie yibye umwana wa mugenzi we amusanze mu isoko rya kabarondo aho yarimo acuruza hanyuma aza kumusaba ko yamuha umwana akamuterura

Nyuma yo gutrura uyu mwana wa Nyirandikubwimana Ernestine, uyu Epiphanie yaje kumubwira ati ngiye hirya kugura umutobe ndagaruka nibwo rero yaje kugenda agiye kandi ajyanye n’uwo mwana w’uruhinja bivugwa ko ari mu kigero cy’Ukwezi kumwe. Uyu Erestine yaje gukebuka asanga umugore yagiye ndetse n’umwana yamujyanye.

Nk’uko Mukanzabarushimana Epiphanie abyiyemerera ngo yavuye aho mu isoko yerekeza ku bitaro bya rwinkwavu n’uwo mwana w’uruhinja nyuma aza kuhava ataha murugo kwereka umugabo we ko yabyaye umwana w’uruhinja cyane ko yari amaze igihe kinini amubeshya ko atwite n’ubwo amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu Epiphanie avuga ko ubusanzwe atabyara

Ubuyobozi bwatunguwe n’ubujura budasanzwe bw’abana
Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo Dusingizumukiza Alfred

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo bwatunguwe cyane n’ubu bujura bwo kwiba abana bwateye mu Rwanda aha kandi aba bayobozi bemeza ko ari ubwambere hagaragara ikibazo cyo kwiba abana muri uyu murenge wa Kabarondo

Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo Dusingizumukiza Alfred yabwiye MUHABURA.rw ko icyo bakoze nk’ubuyobozi bakimara kumva ayo mahano yo kwiba umwana, bahise bagerageza gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu rwego rwo guhanahana amakuru

Alfred ati “Tukimara kumva ayo mahano twagerageje guhanahana amakuru twifashishije inzego z’umutekano, abayobozi b’ibanze hamwe n’abaturage batuye muri Kabarondo no hafi yaho, ikindi kandi twifashishije imbuga nkoranyambaga mu gukurikirana birumvikana umuryango wabuze umwana washakishaga hirya no hino bashakisha uwo mwana rero natwe twabashije gufatanya dufata uwo mugore wari wibye umwana”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kabarondo kandi akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye kwita ku nshingano zabo, Yagize ati “Icyo twakangurira ababyeyi ni uko niba agiye guha umwana undi mubyeyi ngo amumufashe ajye amanza arebe niba umuntu ahaye umwana we amuzi kandi ntakibazo yateza umwana we kandi ababyeyi bajye bamenya ko guheka umwana no kumwitaho ari inshingano zabo” aha Gitifu yakomeje avuga ko kandi uretse no kuba waha umwana wawe undi mugore mugenzi wawe utazi niyo atamwiba ashobora kumugirira nabi

Mukanzabarushimana Epiphanie wemera ko yibye uyu mwana ndetse akamwiba kuko yumvaga amukuze ubu afugiye kuri sitastiyo ya Polisi ya Rukira mu karere ka Ngoma

Iki kibazo cy’abana bibwa umuntu yavuga ko kimaze iminsi cyeze muri iki gihugu cyane ko mu minsi yashize mu karere ka Gakenke naho havuzwe umubyeyi wibye umwana wa mugenzi we, uyu akaba yari umuganga ushinzwe kubyaza abagore yamara kubyaza umugore agahita atwara umwana hanyuma akamuha igipupe ngo abe aricyo atahana

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years