Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020
Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020.
2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19. Yemeje ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am). Kuri izo ngamba hiyongereyeho izahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa:
o Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’inzego zibishinzwe.
o Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’inzego zibishinzwe.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’lnzego z’Ubuzima.
Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko rigenga ibigega by’ishoramari by’abishyize hamwe mu Rwanda;
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu arnasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, igenewe umushinga wa kabiri w’iterambere ry’imigi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2020;
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’lterambere nk’urwego rushinzwe ibikorwa by’ikigega kigamije kurengera ibidukikije ku isi, igenewe umushinga wa kabiri w’iterambere ry’imigi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2020;
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’lterambere nk’urwego rushinzwe ibikorwa bya gahunda y’ikitegererezo mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere iterwa inkunga n’ikigega kita ku mihindagurikire y’ikirere, igenewe umushinga wa kabiri w’iterambere ry’imigi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2020.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano yo gucunga no kubungabunga amashyamba hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’amasosiyete akurikira:
• East Africa Bamboo Forest Industry Limited;
• Kwigira for Management and Environment Limited;
• Shagasha Tea Company Limited;
• Nshili Kivu Tea Factory Limited.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho igishushanyo mbonera k’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’Igihugu.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki ya peterori ivuguruye.
7. Inama y’Abarninisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Murwego rw’lgihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga:
o Amos Kamugabirwe, Chief Financial Officer
o Toussaint Lionel Maniriho, Chief Finance and Administration Officer
o Ghislaine Kayigi, Chief Cybersecurity Standards Officer
8. Mu bindi:
Minisitiri w ‘Ubutegetsi bw’lgihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 3 Ukuboza 2020, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’lntumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abarninisitiri ko ku itariki ya 10 Ukuboza 2020, u Rwanda ruzizihiza isabukuru y’imyaka 72 y’ltangazo Mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.