Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2016
- 20/02/2016
- Hashize 9 years
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gashyantare 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yashimye uburyo amatora y’Inzego z’Ibanze yabaye kuwa 8 Gashyantare 2016 yagenze neza, inashishikariza Abanyarwanda kuzitabira amatora y’Abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore ateganyijwe ku itariki ya 22 Gashyantare 2016.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 18 Mutarama 2016.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero wa 13 w’Abayobozi igeze.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki n’Amabwiriza ngenderwaho yerekeranye n’iperereza ku mpanuka z’indege.
4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi igeze, itanga umurongo wo kuyinoza.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Ibikorwa izageza mu mwaka wa 2017 ku bijyanye no korohereza ishoramari mu Rwanda.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Khartoum muri Sudani ku wa 24 Ugushyingo 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi n’Eshanu z’Amadolari ya Amerika (15.000.000USD) agenewe Umushinga w’Umuhanda Nyagatare- Rukomo- Byumba- Base, Lot ya 1: Nyagatare – Rukomo.
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo No 929 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 9 Ukuboza 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Koweti gitsura Amajyambere y’Ubukungu mu Bihugu by’Abarabu, yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Enye n’Ibihugu Magana Atanu z’Amadinari ya Koweti (4.500.000 K.D) agenewe Umushinga w’Umuhanda Nyagatare- Rukomo.
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo No 11/649 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Saudi – Arabiya gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itanu N’Esheshatu n’Ibihumbi Magana Abiri na Mirongo Itanu z’Amariyali ya Saudi-Arabiya (56.250.000 SAR) agenewe Umushinga wo kubaka Umuhanda NyagatareByumba-Base.
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo No 5754- RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 31 Ukuboza 2015, hagati ya
Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itandatu n’Indwi n’Ibihumbi Magana Arindwi z’Amadetesi ( 67.700.000 DTS) agenewe Umushinga wo guteza imbere Urwego rw’Amashanyarazi mu Rwanda.
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Ubufatanye hagati y’Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru agamije kohererezanya abagororwa, yashyiriweho umukono mu Bugesera, mu Rwanda, ku wa 20/11/2015.
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Ubufatanye agamije kurwanya
iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ubutagondwa hagati y’Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru, yashyiriweho Umukono i Nairobi, muri Kenya, ku wa 06/10/2015.
Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano agenga ukwishyira ukizana kw’abantu, umurimo, akazi n’uburenganzira bwo gutura mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) u Rwanda rwashyizeho umukono ku wa 8/6/2004 i Kampala, Uganda.
Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 53/2011 ryo ku wa 14/12/2011 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA), rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego
rw’Ibanze:
1. MWIZERA Frola;
2. UWINEZA Marguerite;
3. MUKESHIMANA Jacqueline;
4. UWAMAHORO Chantal;
5. INGABIRE Liliane
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego
Rwisumbuye:
1. ILIMUBUHANGA Jean de Dieu;
2. MUHIRE Felix;
3. UWAYEZU Jean de Dieu.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana GAKUBA ZIREZE Olivier wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana NYIRINGANGO Josué wari Umushinjacyaha wo ku Rwego Rwisumbuye.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NKUSI Augustin wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Igihugu kwegura ku bushake.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KABANO Jacques wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze kwegura ku bushake.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu SABA Mary, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’Ubutabera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KARUHANGA David, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no gutegura amasezerano/Contract Drafting Analyst/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abanyamategeko bahagararira mu Nkiko Ikigega
cyihariye cy’Ingoboka (SGF).
Abo ni:
1. Bwana NIYIBIZI Aloys
2. Madamu NIBAKURE Florence
3. Madamu REKAMUHINKA Jeanne d’Arc
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri ajyanye n’Iby’Indege za
Gisiviri zitagira umupilote (Drones).
9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri MINISANTE
Dr. NYEMAZI Jean Pierre: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)
Dr. CONDO UMUTESI Jeanine: Umuyobozi Mukuru/Director General
Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)
Dr. HAKIBA ITULINDE Solange: Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy Director General in charge of Pension and Benefits
Muri MINISPOC
Lt. Col. RUGAMBWA Patrice: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/National Unity and Reconciliation Commission (NURC)
Bwana NDAYISABA Fidèle: Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary
Mu Rwego Ngishwanama rw’Igihugu rw’Inararibonye/Rwanda Elders Advisory Forum
Ambasaderi Gaspard Nyilinkindi: Member
Muri MINECOFIN
Bwana RWAMUGANZA Caleb: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
Muri MINIJUST
1. Legal Litigation Service
Madamu KABIBI Specioza: Division Manager
Bwana HABUMUREMYI Prosper: Senior State Attorney
2. Legal Advisory Service (LAS):
Bwana NTWALI Emile: Division Manager
Madamu KAGOYIRE Alice: Senior State Attorney
Madamu INGABIRE Mackline: Senior State Attorney
Muri Rwanda Law Reform Commission
Bwana DUSHIMIMANA Lambert: Head of Legislative Drafting and Translation Department
Muri MINEAC
Bwana KAYIHURA MUGANGA Didas: Rwanda Commissioner of the East African Competition Authority
Muri MINIRENA
1. Rwanda Natural Resources Authority (RNRA) :
Madamu NISHIMWE Grace: Head of Lands and Mapping Department
Deputy Registrar of Land Titles
Bwana MUYOMBANO Sylvain: Intara y’Amajyepfo
Madamu MUKAMANA Esperance: Umujyi wa Kigali
Bwana MUKUNZI Emmanuel: Intara y’Amajyaruguru
Bwana MUNYANGAJU Damascene: Intara y’Iburengerazuba
Bwana MUVARA Pothin: Intara y’Iburasirazuba
Bwana RUGEMA MILINDI Didier: Technical Land Operations Division Manager
Bwana KAGABO Joseph: Technical Mining Operations Division Manager
Bwana MUTAGANDA Amini: Head of Department of Forestry and Nature Conservation
Bwana MUGABO Jean Pierre: Director of Forest Seeds Unit
2. Muri Rwanda Meteorology Agency (RMA)
Bwana SEMAFARA NTAGANDA John: Umuyobozi Mukuru/Director General
Muri Rwanda Transport Development Agency (RTDA)
Bwana BIZUMUREMYI Jean Damascene: Head of Transport Planning & Operations Department
Madamu RUTERA Rose: Public Transport Division Manager
Bwana BARISANGA Fabrice: Planning & Research Division Manager
Bwana TWAGIRUMUKIZA Léonard: Development & Maintenance Operations Division Manager
Bwana Jérémie MUSHAKA: Corporate Service Division Manager
8. Abagize Inama z’Ubuyobozi/Board of Directors
Muri NAEB
1. Dr. NGABITSINZE Chrysostome, Chairperson
2. Bwana HATEGEKIMANA Cyrille, Vice-Chairperson
3. Madamu MATAMA NGABO Clairette,
4. Madamu NTABANA SHERI Alphonsine,
5. Bwana RWINKOKO Patrick,
6. Madamu KAYITESI Regina,
7. Bwana RUTUKU Richard.
Muri RWANDA PRINTERY COMPANY LTD
1. Bwana NZABONIKUZA Joseph, Chairperson
2. Madamu MUKAYIRANGA Solange, Vice Chairperson
3. Bwana ZIGIRA Alphonse,
4. Madamu Jeanne d’Arc De Bonheur,
5. Bwana Yosam KIIZA,
6. Madamu KANANGA Phiona,
7. Bwana MUKESHIMANA Marcel.
Muri National Industrial Research and Development Agency (NIRDA)
1. Bwana MUTABAZI Steve, Chairperson
2. Dr. NYINAWAMWIZA Laetitia, Vice Chairperson
3. Bwana MANZI Benjamin,
4. Dr. KAYUMBA Pierre Claver,
5. Madamu ASIIMWE Mary,
6. Bwana KALISA MIGAMBI Felly,
7. Madamu MUKABALISA Germaine.
Muri MUHABURA MULTICHOICE LTD (MMC LTD)
1. Madamu NKUNDA Laetitia, Chairperson
2. Madamu BUGUNYA Jacqueline, Vice-Chairperson
3. Madamu KALISA Prossie,
4. Bwana NYONI Lambert,
5. Bwana NINGABIRE Yves Bernard,
6. Madamu MUMUKUNDE Josephine,
7. Madamu MUKESHIMANA Beata.
Muri Military Medical Insurance (MMI)
1. Brig. Gen. Emmanuel NDAHIRO
2. Dr. Nathalie UMUTONI
Muri Rwanda Meteorology Agency(RMA)
1. Dr. Desire KAGABO, Chairperson
2. Madamu TUSHABE Rachael, Vice Chairperson
3. Capt. GAKOMATI Justin,
4. Bwana Mike HUGHES,
5. Bwana Jean Baptiste NSENGIYUMVA,
6. Dr. MUCYO Sylvie,
7. Madamu Laetitia NDUWIMANA.
Muri Real Property Valuers in Rwanda
Members of the Regulatory Council:
1. Madamu BUTARE NYAKURAMA Rhona, Chairperson
2. Eng. KYAZZE Edward, Vice Chairperson
3. Madamu MUGWANEZA Jacqueline,
4. Bwana NKUBANA Dismas,
5. Bwana KALAMAGYE John,
6. Madamu KAYIRABA Josephine,
7. Madamu KAGOYIRE Françoise.
Muri Rwanda Inter-Link Transport Company Limited (RITCO)
1. Bwana GATERA Jean d’Amour, Chairperson
2. Bwana MUHIZI Robert,
3. Madamu UWASE Patricie,
4. Madamu UWINEZA RUREMESHA Clementine.
Muri Primature
Madamu SAYINZOGA Kampeta: Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
Madamu MIREMBE Alphonsine: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretariat/Cabinet affairs
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative/RCA
Madamu BATAMURIZA Esther: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.
Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB
Bwana WICLEF KAGISHA Theogene: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Laboratwari z’ubutabire.
Bwana BAJENEZA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwemeza ubuziranenge bw’ibiribwa.
10.Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyira Icyicaro cy’Ikigo “Future Earth” i Kigali ku rwego rwa Afurika bwemewe. Future Earth ni Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubushakashatsi rihuza urusobe rw’imishinga mu by’ubumenyi busanzwe n’ubumenyi nyamuntu ku mihindagurikire y’isi n’iterambere rirambye.
b) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya 6 yiga ku ireme ry’Uburezi yatangijwe i Kigali, tariki ya 18/02/2016 muri Hoteli des Mille Collines. Iyi nama yibanze ku ngingo eshatu zijyanye n’uburezi, arizo: gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’ibikoresho, kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi no guteza imbere uburyo buboneye bw’isuzumabumenyi hagamijwe gusuzuma umusaruro w’uburezi n’imyigishirize.
c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Amarushanwa Nyafurika y’Umupira w’Amaguru azwi nka CHAN yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016 yagenze neza. Uburyo yagenze bwashimwe n’Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzizihizwa ku nshuro ya 13 tariki ya 21/02/2016 i Kigali, kuri Petit Stade, i Remera. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ikinyarwanda kinoze, ishingiro ry’uburere n’ubumenyi”. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, hirya no hino mu Gihugu, mu byumweru bibiri bishize, hateguwe imurikabikorwa hanatangwa ibiganiro bijyanye no guteza imbere Ikinyarwanda.
d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ku byerekeye kugenzura indwara ya giripe kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 11 Werurwe 2016 muri Serena Hoteli.
e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igihembwe cy’Ihinga 2016 A cyatangiye hakorwa ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, gushishikariza abahinzi-borozi gahunda ya Twigire Muhinzi no gukemura inzitizi zibangamira umusaruro ukomoka ku buhinzi. N’ubwo imvura yaguye nabi hakabaho n’ibiza mu Turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, mu tundi Turere twinshi umusaruro wabaye mwiza kandi hari ingamba zafashwe zo kuwurinda kwangirika no kuwugeza ku isoko.
Ku byerekeye Igihembwe cy’Ihinga 2016 B, hazashyirwa imbaraga mu kugeza
ku bahinzi-borozi imbuto z’indobanure n’ifumbire ku gihe binyuze muri gahunda ya nkunganire.
Iri tangazo ryashyizweho umukono naStella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw