Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2019
- 24/06/2019
- Hashize 5 years
None kuwa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 7 Kamena 2019.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba n’amasezerano bikurikira:
. Politiki yo kurinda umwana ingaruka zikomoka ku bwisanzure mu gukoresha imbuga z’ikoranabuhanga;
. Ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka ku byuma bikonjesha;
. Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na sosiyete yitwa “Muganza–Kivu tea factory Ltd” yo gucunga amwe mu mashyamba ya Leta ari mu Karere ka Nyaruguru;
. Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na sosiyete yitwa “Karongi tea factory Ltd” yo gucunga amwe mu mashyamba ya Leta ari mu Karere ka Karongi.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
. Umushinga w’itegeko rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’inkiko;
.Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika yunze ubumwe iharanira Demokarasi ya Etiyopiya mu byerekeye itumanaho, amakuru n’itangazamakuru;
.Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’Afurika yunze ubumwe yerekeye gucunga umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga n’amakuru y’umuntu bwite abikwa muri mudasobwa yemerejwe i Malabo, muri Gineya Ekwatoriyale.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:
. Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bakora mu by’ububanyi n’amahanga;
. Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko k’izabukuru ba ofisiye bakuru 7 na ba ofisiye bato 61 ba Polisi y’u Rwanda;
. Iteka rya Perezida risezerera ofisiye muto muri Polisi y’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:
. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bwa Leta buherereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi, Utugari twa Kabuga na Rushyarara, bugahabwa umushoramari Gatare tea company Ltd mu rwego rwo kwagura ubuhinzi bw’icyayi;
. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NKURUNZIZA Mark wari umuyobozi mukuru ushinzwe imari mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka n’amabwiriza ya Minisitiri akurikira:
. Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko k’izabukuru ba su-ofisiye 140 ba Polisi y’u Rwanda;
. Iteka rya Minisitiri risezerera ba su-ofisiye n’abapolisi bato 8 ba Polisi y’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi;
. Amabwiriza ya Minisitiri ahindura amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho uburyo bwo gutegura no gucunga amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana GOBOPANG DUKE LEFHOKO ahagarira Repubulika ya Botswana mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, ufite ikicaro i Nayirobi muri Kenya.
8. Mu bindi.
. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 6 Nyakanga 2019, u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Gihugu hose. Insanganyamatsiko y’uwo munsi ni “Koperative umurimo unoze”. Ku rwego rw’Igihugu uwo munsi uzizihirizwa mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo;
. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera tariki ya 26 kugeza ku ya 28 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama y’Abaminisitiri bashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umugore bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS), izabera muri Hoteli Serena i Kigali;
. Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Itorero Indangamirwa ikiciro cya 12 rizabera mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro kuva tariki ya 24 Kamena kugeza ku ya 7 Kanama 2019;
. Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwiteguye gukumira no guhangana n’icyorezo cya Ebola igihe kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
MUHABURA.RW