Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri : Ingendo mu modoka rusange zihuza Kigali n’intara zahagaritswe

  • admin
  • 27/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, kugira ngo iganire ku cyorezo cya COVID-19.

1. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, ndetse n’abahitanwa n’icyo cyorezo bitewe n’uburyo abantu bagiye banduzanya aho batuye n’aho bakorera, cyane cyane muri Kigali. Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko kugira ngo dutsinde iki cyorezo cya COVID-19 ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yose y’inzego z’ubuzima, kudatezuka no gukomeza kuba maso.

2. Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yose y’inzego z’ubuzima, kandi aho bigaragaye ko atubahirijwe hagatangwa ibihano birimo no kuba hafungwa ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) by’abatubahirije izo ngamba.

Ingamba zikurikira zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima:

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19

a. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

b. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

c. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

d. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00) kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo (5:00).

Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

a) Ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zirabujijwe.

b) Ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima.

c) Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d) Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

e) Amasoko n’amaduka (malls and markets) agomba gukora ku gipimo cya mirongo itanu ku ijana (50%) by’abayacururizamo ariko bakagenda basimburana.

f) Amateraniro rusange arabujijwe, uretse amateraniro y’ingenzi ku biherewe uburenganzira, kandi umubare wabo nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

g) Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu Gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga bizakomeza, ariko ba mukerarugendo bagomba kuba bafite impushya zo gusura zemewe ndetse n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Serivisi zemerewe gukora mu Gihugu hose

a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

b. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

c. Abategura inama (conferences/meetings) barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

d. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza.

e. Abagenzi bose baza ku Kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kugaragaza icyangombwa cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

f. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

g. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

h. Umubare w’abitabiriye ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.

i. Insengero zemerewe gukora hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19.

j. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga mu Gihugu hose

a) Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi zirabujijwe, uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

b) Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19. Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

c) Imipaka yo ku butaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

d) Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

e) Utubari twaba utwo mu maresitora no mu mahoteri tuzakomeza gufunga.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu bushakashatsi ku ngaruka za COVID-19 ku ibura ry’akazi mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigenga Uburezi mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano yo gucunga inzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na QA Entertainment Technology Consultants.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

1. Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS)

ACP Nkuranga Lynder: Director General of External Intelligence

2. Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (National Cyber Security Authority/ NCSA)

Col. Kanamugire David: Umuyobozi Mukuru (CEO)

3. Mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda (Rwanda Space Agency/RSA)

Lieutenant Colonel Ngabo Francis: Umuyobozi Mukuru (CEO)

Kwizera Georges: CTO

4. Mu Kigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA)

Kaliningondo Jean Louis: Deputy Commissioner General;

Batamuliza Hajara: COmmissioner for Domestic Taxes;

Kagame Charles: Deputy Commissioner for Revenue Investigation;

Uwitonze Jean Paulin: Deputy Commissioner for Taxpayer Services;

Ngabonzima King Geoffrey: Deputy COmmissioner for Risk Management;

5. Abagize Inama y’Ubutegetsi

Advisory Board for the Center for Artificial Intelligence Policy and Innovation (Rwanda C4IR)

Hon. Ingabire Paula: Perezida;

Ali Parsa: Visi Perezida;

Uwizera Davy: Ugize Inama y’Ubutegetsi;

Ndimubanzi Eric: Ugize Inama y’Ubutegetsi;

Kabbatende Alline: Ugize Inama y’Ubutegetsi;

Moustapha Cisse: Ugize Inama y’Ubutegetsi;

Manuela Veloso: Ugize Inama y’Ubutegetsi;

Mungarurire Leonard: Ugize Inama y’Ubutegetsi






MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 27/08/2020
  • Hashize 4 years