Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 28 Ugushyingo 2021

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021,  muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, harimo  ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika zisubitswe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Inama yateranye mu rwego rwo gusuzuma no kwemeza   ingamba zijyanye no gukumira  ubwoko bushya bwa Covid-19, bwahawe izina rya Omicron, bwemejwe ko buteye impungenge n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS).

N’ubwo ubu bwoko  butaragaragara mu Rwanda, ingaruka zabwo zishobora kuba mbi cyane; bityo Abanyarwanda n’Abaturarwabda bakaba basabwa gukaza no kubahiriza ingamba zo kwirinda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years