Ibyemezo by’ inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu
- 16/03/2018
- Hashize 7 years
Uyu munsi ku wa Gatanu, tariki ya 16 Werurwe 2018,
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri
Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho
imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa
Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kubera mu
Rwanda ku itariki ya 21 Werurwe 2018 igeze,
ishima ko imyiteguro irimo kugenda neza, inzego
zose zibishinzwe zirimo gukora ibyo zisabwa.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro
y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare
2018, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga
y’Amategeko ikurikira:
a) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza
burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho
umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe
2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega
cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga
(OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na
miliyoni makumyabiri z’Amadolari
y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe
gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza
amazi n’ibikorwa by’isukura;
b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza
burundu amasezerano y’impano yashyiriweho
umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe
2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega
Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),
nk’Urwego ruyobora Ikigega gihuriweho
n’abaterakunga bagamije kuzamura urwego
rw’imirire, yerekeranye n’impano ingana na
miliyoni makumyabiri z’Amadolari
y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe
umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira
ry’abana;
c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza
burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho
umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe
2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega
Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),
yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi
na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu
z’Amadetesi (17.600.000 DTS) agenewe
umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira
ry’abana;
d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza
burundu amasezerano y’impano yashyiriweho
umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe
2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega
Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),
nk’Urwego ruyobora uburyo bw’iterankunga ku
isi, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni
icumi z’Amadolari y’Abanyamerika (10.000.000
DTS) agenewe umushinga wo gukumira no
kugabanya igwingira ry’abana;
e) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza
burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho
umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku
wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u
Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi,
yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni
mirongo ine n’eshanu z’Amayero (45.000.000
EUR) agenewe umushinga wo kubaka ruhurura
rusange yo mu Mujyi wa Kigali.
f) Umushinga w’Itegeko rigena inshingano,
imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu
ishinzwe Abakozi ba Leta;
g) Umushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha
bikoreshejwe ikoranabuhanga;
h) Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurengera
umwana;
i) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza
Itegeko N° 05/2011 ryo ku
wa 21/03/2011 rigenga ahantu hihariye mu
by’ubukungu mu Rwanda.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka
akurikira:
a) Iteka rya Perezida ryemerera Bwana
MUNYAKAYANZA Eugène, wari uhagarariye u
Rwanda muri Lake Kivu and Rusizi River Basin
Authority (ABAKIR) guhagarika imirimo;
b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena,
imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa
ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi
bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu
gishinzwe Igororamuco (NRS);
c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt.
Triphonie UMUHIRE ku mwanya
w’Umushinjacyaha wa Gisirikare.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba
bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu
Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
a) Bwana KAREN DRASTAMATOVICH TCHALIAN,
wa Russia, afite icyicaro i Kigali;
b) Bwana ERNEST JUMBE MANGU, wa Tanzania,
afite icyicaro i Kigali;
c) Madamu FRANCISCA ASHIETEY-ODUNTON, wa
Ghana afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
d) Bwana LOH SECK TIONG, wa Malaysia, afite
icyicaro i Nairobi muri Kenya;
e) Bwana KRZYSZTOF BUZALSKI, wa Poland afite
icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania;
f) Bwana ABULLA JASSIM AL-MAADIDA, wa
Qatar, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri
Tanzania.
5. Mu bindi
a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22/03/2018 i Kigali
muri Hoteli Serena Umuryango Mastercard
Foundation wo muri Canada uzatangiza ku
mugaragaro ingamba nshya kuri Afurika zigamije
guteza imbere Ibikorwa by’Urubyiruko rwa
Afurika.
b) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku
ya 21 Werurwe 2018 u Rwanda ruzakira Inama
y’Ihuriro ry’Ingufu zirambye n’Inama
Mpuzamahanga iziga ku kugabanya ubushyuhe
muri Afurika. Izo nama zombi zizabera i Kigali
muri Hoteli Serena na Marriot.
c) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje
Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21
kugeza ku ya 23 Werurwe 2018 Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi
z’Inkoranyabitabo cyateguye inama izabera muri
Hoteli Lemigo iziga ku iterambere
ry’Ishyinguranyandiko na Serivisi
z’Inkoranyabitabo mu Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie
Solange KAYISIRE
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’abamisitiri.
Chief Editor