Ibyemezo by’ inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Uyu munsi ku wa Gatanu, tariki ya 16 Werurwe 2018,

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri

Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa

Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho

imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa

Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kubera mu

Rwanda ku itariki ya 21 Werurwe 2018 igeze,

ishima ko imyiteguro irimo kugenda neza, inzego

zose zibishinzwe zirimo gukora ibyo zisabwa.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro

y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare

2018, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga

y’Amategeko ikurikira:

a) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza

burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho

umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe

2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega

cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga

(OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na

miliyoni makumyabiri z’Amadolari

y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe

gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza

amazi n’ibikorwa by’isukura;

b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza

burundu amasezerano y’impano yashyiriweho

umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe

2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega

Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),

nk’Urwego ruyobora Ikigega gihuriweho

n’abaterakunga bagamije kuzamura urwego

rw’imirire, yerekeranye n’impano ingana na

miliyoni makumyabiri z’Amadolari

y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe

umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira

ry’abana;

c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza

burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho

umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe

2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega

Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),

yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi

na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu

z’Amadetesi (17.600.000 DTS) agenewe

umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira

ry’abana;

d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza

burundu amasezerano y’impano yashyiriweho

umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe

2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega

Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),

nk’Urwego ruyobora uburyo bw’iterankunga ku

isi, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni

icumi z’Amadolari y’Abanyamerika (10.000.000

DTS) agenewe umushinga wo gukumira no

kugabanya igwingira ry’abana;

e) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza

burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho

umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku

wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u

Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi,

yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni

mirongo ine n’eshanu z’Amayero (45.000.000

EUR) agenewe umushinga wo kubaka ruhurura

rusange yo mu Mujyi wa Kigali.

f) Umushinga w’Itegeko rigena inshingano,

imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu

ishinzwe Abakozi ba Leta;

g) Umushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha

bikoreshejwe ikoranabuhanga;

h) Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurengera

umwana;

i) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza

Itegeko N° 05/2011 ryo ku

wa 21/03/2011 rigenga ahantu hihariye mu

by’ubukungu mu Rwanda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka

akurikira:

a) Iteka rya Perezida ryemerera Bwana

MUNYAKAYANZA Eugène, wari uhagarariye u

Rwanda muri Lake Kivu and Rusizi River Basin

Authority (ABAKIR) guhagarika imirimo;

b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena,

imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa

ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi

bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu

gishinzwe Igororamuco (NRS);

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt.

Triphonie UMUHIRE ku mwanya

w’Umushinjacyaha wa Gisirikare.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba

bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu

Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

a) Bwana KAREN DRASTAMATOVICH TCHALIAN,

wa Russia, afite icyicaro i Kigali;

b) Bwana ERNEST JUMBE MANGU, wa Tanzania,

afite icyicaro i Kigali;

c) Madamu FRANCISCA ASHIETEY-ODUNTON, wa

Ghana afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

d) Bwana LOH SECK TIONG, wa Malaysia, afite

icyicaro i Nairobi muri Kenya;

e) Bwana KRZYSZTOF BUZALSKI, wa Poland afite

icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania;

f) Bwana ABULLA JASSIM AL-MAADIDA, wa

Qatar, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri

Tanzania.

5. Mu bindi

a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama

y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22/03/2018 i Kigali

muri Hoteli Serena Umuryango Mastercard

Foundation wo muri Canada uzatangiza ku

mugaragaro ingamba nshya kuri Afurika zigamije

guteza imbere Ibikorwa by’Urubyiruko rwa

Afurika.

b) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama

y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku

ya 21 Werurwe 2018 u Rwanda ruzakira Inama

y’Ihuriro ry’Ingufu zirambye n’Inama

Mpuzamahanga iziga ku kugabanya ubushyuhe

muri Afurika. Izo nama zombi zizabera i Kigali

muri Hoteli Serena na Marriot.

c) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje

Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21

kugeza ku ya 23 Werurwe 2018 Ikigo cy’Igihugu

gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi

z’Inkoranyabitabo cyateguye inama izabera muri

Hoteli Lemigo iziga ku iterambere

ry’Ishyinguranyandiko na Serivisi

z’Inkoranyabitabo mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie

Solange KAYISIRE

Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’abamisitiri.

Chief Editor

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years