Ibyatumijwe mu mahanga byazamutseho 10.6%, ibyoherejwe yo bizamukaho 3.8%-BNR

  • admin
  • 25/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwishyurana bigenda bitanga umusaruro kuko ibikorwa byo kwishyurana mu mwaka ushize byiyongereye ugereranije no muri 2018, kandi n’amafaranga yahererekanijwe mu mwaka ushize yiyongereye.

Muri iyo mibare Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza harimo ko abafite konte kuri za telefoni zigendanwa barenga miliyoni 4 n’ibihumbi 700, mu gihe ibikorwa byo kwishyurana byo byageze kuri miliyoni 378.8 bifite agaciro ka miliyali 2 na miliyoni 349.

BNR kandi igaragaza ko mu mwaka ushize, inguzanyo nshya ku bikorera ziyongereye ku gipimo cya 20.1% bivuye kuri 17.2% mu mwaka wa 2018. Ni mu gihe kandi ngo inguzanyo zitishyurwa neza zagabanutse zikagera ku gipimo cya 4.9% munsi ya 5% BNR imaze imyaka yifuza ko bitarenga.

Gusa Guverineri wa BNR John Rwangombwa ubwo yagaragazaga ishusho y’urwego rw’imari n’ubusugire bw’ifaranaga yerekanye ko gutumiza ibicuruzwa byinshi hanze kurusha ibyo u Rwanda rwohereje mu mwaka ushize wa 2019 byatumye icyuho mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga kiyongera binatuma agaciro k’ifaranga kagabanuka ugereranije n’idorali ku isoko ry’ivunjisha.

Nk’uko BNR ibigaragaza, ibyatumijwe hanze mu mwaka ushize wa 2019 byazamutse ku gipimo cya 10.6% mu gihe ibicuruzwa byoherejwe byazamutse ku gipimo cya 3.8% gusa.

Ibi bikaba byarazamuye ikinyuranyo ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga cyazamutse ku gipimo cya 16.3%. Ibi ngo bikaba byaratumye umwaka urangira agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahungabana ku gipimo cya 4.9% ku mpuzandengo y’umwaka wose wa 2019 ku isoko ry’ivunjisha ugereranije n’idorali rya Amerika.

Mu ishusho y’uko ubukungu bwashoje umwaka buhagaze mu mwaka ushize nk’uko byagaragajwe na BNR hashingiwe ku mibare bo babasha kubona mbere yuko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiyitanga yose, Guverineri Rwangombwa yavuze ko kuba ibihembwe bitatu bya mbere muri uwo mwaka byaragaragayemo izamuka ry’ubukungu riri hejuru ya 10.9% bitanga icyizere ko ubukungu muri rusange muri uwo mwaka bushobora kuba bwarazamutse ku gipimo kiri hejuru ya 8.5% yari yitezwe. We agasanga binashoboka ko bwazamuka ku gipimo cy’imibare ibiri, bukabarirwa mu binyacumi.

Muri iyo mibare bigaragara ko inganda zazamuye umusaruro ku gipimo cya 17.7% mu gihe serivisi zazamuye umusaruro ku gipimo cya 10.6%.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/02/2020
  • Hashize 4 years