Ibyaranze umunsi wa mbere w’inama Mpuzamahanga yiga ku buringanire[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Inama Mpuzamahanga yiga ku buringanire (Global Gender Summit) ibereye i Kigali mu Rwanda, ni bwo bwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu rwego rwo hejuru barimo Perezida Kagame wanayitangije ku mugaragaro.

Abo bayobozi barimo Perezida Sahle-Work Zewde w’igihugu cya Ethiopia, Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC) n’abandi banyacyubahiro banyuranye banagejeje n’ijambo ku bitabiriye iyo nama.

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko abagore hari byinshi bagenda bageraho mu bice binyuranye kimwe na basaza babo ariko ko hakiri urugendo.

Yagize ati “Hari byinshi byiza abagore bagezeho mu iterambere, haba mu buzima, mu burezi, mu bucuruzi no guhanga imirimo. Gusa haracyari byinshi byo gukora kuko tutaragera aho twifuza kuba turi”.

Arongera ati “Turabizi ko kuva mu ntangiriro dufite akazi kenshi ko gukora kugira ngo tugabanye ubusumbane buri hagati y’ibitsina byombi. Hashize igihe tubishyizemo ingufu kugira ngo twizere ko umugore aza imbere mu bandi baturage mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu cyacu”.

Naho Akinwumi Adesina, uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), mu kiganiro yatanze yavuze ko guteza imbere ishoramari mu bagore bigomba gushyirwamo imbaraga kuko bigira uruhare mu iterambere.

Yagaragaje u Rwanda nka kimwe mu bihugu byo muri Afurika nyuma y’imyaka 25 ishize byateye intambwe mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, aho rufite imibare iri hejuru mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ati “Nyuma y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwamenye imbaraga z’abagore kandi bahabwa agaciro bakwiye, abagore bagomba guhabwa amahirwe yo kwiteza imbere. Nka AfDB tugomba gutera imbere no gukuraho imbogamizi zibangamiye uburenganzira bw’abagore. Nk’ubu iyo abagore bungutse nibura 90% y’ibyo bafite bikoreshwa mu kwita ku ngo zabo harimo n’abagabo.

Hari ikigega cyashyizweho kigamije gufasha 70% by’abagore batagira amahirwe yo kubona imari, abagore bahawe inguzanyo bishyura inguzanyo ku kigero cya 90%.

Ni mu gihe Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde yavuze ko inzego z’abagore zigikeneye ubumenyi, avuga ko nibura mu gihugu cyabo hari icyakozwe mu guteza imbere abagore no gutuma bagira uburenganzira.

Avuga kandi ko inzira ihari ikenewe mu guteza imbere abagore ni ukwiga kandi n’inzira iba irimo ibibazo bimwe.

Ati “Kwiga ni inzira usangamo ibibazo bitandukanye, kuko uragwa, ariko ugahaguruka ugasaba imbabazi ugakomeza urugendo.’

Inama mpuzamahanga yiga ku buringanire izamara iminsi 3 ibera mu Rwanda, insanganyamatsiko yayo iragira iti “Kurandura imbogamizi zibangamiye uburinganire.”

Ni inama ibaye mu gihe u Rwanda rwatangiye ubukangurambaga buzamara iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina.

Kugeza ubu mu Rwanda abagore bihariye 52% by’abaturage. Rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bagera kuri 61.25%; na 50% mu bagize Guverinoma.














Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years