Ibyago byakomeje kwibasira umuryango wa Nyagatare WFC

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years

Ni akababaro gakomeye ku bakunzi, abakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Nyagatare WFC nyuma yo kubura umukinnyi wabo Brandine Nyiraziraje witabye Imana tariki ya 4 Ukwakira uyu mawaka, ibi byaje bikurikira ko umwe mu bayobozi bayo nawe yari amaze iminsi abuze umunu mu muryango we.

Ibi byago nkuko twabisonuriwe n’umwe mubakinnyi bakinira Nyagatare WFC avuga ko ngo inkuba ariyo yateye urupfu rw’uyu Brandine Nyiraziraje ubwo bari baryamye musaha ya nijoro.

Brandine Nyiraziraje ntago yari aryamye wenyine kuko na mugenzi we bari baryamanye ubu nawe amakuru avuga ko ari mubitaro. Ibi kandi bibaye nyuma y’aho S.G wa Nyagatare WFC na we yari amaze iminsi abuze umwe mubagize umuryano we muri make ni ibyago bikomeje kwiyongera mubundi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent Degore yagize ubutumwa agenera umuryango wa Brandine ndetse n’ikipe muri rusange murwongereza rwinshi ati” On behalf of the FERWAFA Executive Committee and on my own behalf, I extend my deepest condolences to Nyagatare WFC, the bereaved family and the Rwandan football family. My thoughts are with you in this difficult moment,

Natwe nka Muhabura.rw twavuga tuti “abagize ibyago bakomeze kwihangana kandi n’urwaye Imana imuhe gukira, uwagiye nawe Imana imuhe iruhuko ridashira”.

Brandine Nyiraziraje uriho akamenyetse ni we wenyine iyo nkuba yahitanye

Yanditswe na Uwiringiyimana Jean Pierre/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years