Ibyafashaga impunzi byaragabanyijwe cyane muri Afurika y’iburasirazuba
- 12/09/2018
- Hashize 6 years
Umuryango ufasha impunzi wo mu gihugu cya Norvège wavuze ko imiryango itanga imfashanyo igenewe impunzi zo mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba iri kugenda ihagarika ibikorwa byayo mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikomeje kugabanya inkunga yabyo muri iyo miryango.
Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara, ushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburayi kugira “ingamba zanga abanyamahanga” zikomeje kwirukana abimukira n’impunzi, kandi nanone bikagabanya cyane inkunga zakabagobotse bari hafi y’ibihugu byabo kavukire.
Nigel Tricks, ukuriye uyu muryango mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, yagize ati”Kugabanya ingengo y’imari mu buryo bw’ubugome kandi bwihuse biri kugira ingaruka nini ku mfashanyo muri Afurika y’iburasirazuba. Niba hatabonetse indi nkunga, imirire mibi iziyongera, amashuri azafunga imiryango ndetse n’indwara zandurira mu kunywa amazi mabi zizaduka.”
Umuryango ufasha impunzi wo mu gihugu cya Norvège unavuga ko amazi meza n’ibikorwa by’isukura bidahagije mu nkambi imwe y’impunzi muri Uganda byateje indwara ya kolera.
Bwana Tricks yongeyeho ati “Ibihugu bikize byagakwiye kongera inkunga ku bihugu bicyakira impunzi. Dufite amahirwe yo kwirinda akaga gatewe n’impunzi muri Afurika y’iburasirazuba niba tugize icyo dukora ubu ngubu.”
Kuri ubu igihugu cya Uganda gicumbikiye impunzi zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 – umwe mu mibare minini y’impunzi ku isi. Ariko uyu mwaka yabonye imfashanyo yo kuzitaho ingana na miliyoni 158 z’amadolari y’Amerika, zivuye kuri miliyoni 346 mu mwaka ushize wa 2017.
Impunzi z’abanye Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba ubwo zavugaga ko inzara muri iyi nkambi imeze nabi kubera inkunga yagabanutse ndetse binatuma zifata umwanzoro wo kwigaragambya imbere y’ikicaro cy’umuryango ushinzwe impunzi HCR i Karongi
Yanditswe na Habarurema Djamali