Ibyabereye I Paris ni amarorerwa : Papa Francis”

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years

Ibi Papa yabitangarije muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Roma aho yagaragazaga umubabaro yatewe n’ubwicanyi bwabereye i Paris mu Bufaransa ku wa gatanu w’icyumweru gishize bukagwamo abantu 128.Yagize ati “Ubugome ndengakamere bwatumye tubura icyo kuvuga ndetse turibaza ukuntu umutima wa muntu ushobora gutekereza no gushyira mu bikorwa ibintu bibi nka biriya bitababaje u Bufaransa gusa ahubwo n’isi yose muri rusange”.

The Independent dukesha iyi nkuru ivuga ko Papa yakomeje avuga ko ibikorwa nka biriya bidakwiye gusobanurwa nk’ibyakozwe mu izina ry’Imana kuko ari ikizira.Ati”Ndongera kwemeza ko inzira z’ubugizi bwa nabi, n’urwango zidakemura ibibazo ikiremwa muntu gifite ndetse gukoresha izina ry’Imana ushaka kugaragaza impamvu wakurikiye iyo nzira ari ikizira”.Papa Francis kandi yasabiye imitima y’abantu kugira ibitekerezo byuje ubushishozi n’amahoro ndetse anasaba abakirisitu gufata umwanya wo guceceka no kuzirikana ku byabaye.

Papa Francis aje ku rutonde rw’abandi bayobozi b’Isi bakomeye bafashe mu mugongo u Bufaransa barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron, Shanseriye w’u Budage Angela Merkel n’andi maguverinoma y’u Bubiligi, u Burundi, Canada, u Buhindi, Malysia, Mexico, u Burusiya, Esupanye, u Rwanda n’abandi

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years