Iburengerazuba: Abaturage bishimiye Isenyuka ry’inyeshyamba za FLN n’abayobozi bazo Rusesabagina na Calixte Sankara banze kumvira Perezida Kagame

  • admin
  • 01/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina Umuyobozi w’ishyaka rya MRCD, ari na ryo rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN wigambye ibitero byahitanye abantu batandukanye mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.

tariki ya 31 Kanama ni bwo Rusesabagina ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, yeretswe itangazamakuru, akaba yarafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga nk’uko ubuyobozi bwa RIB bubitangaza.

MRCD yari iyobo we na Paul Rusesabagina nyuma yo kwishyira hamwe kw’amashyaka avuga ko arwanya Leta y’u Rwanda, MRCD ikagira umutwe w’ingabo witwa FLN akaba ari umutwe w’ingabo wigambye ibitero byawo biciye kuwari Umuvugizi wawo Nsabimana Callixte alias Sankara wihaye ipeti rya Majoro.

Ibi bitero byigambye mu bice bya Nyamagabe ahitwa Nyabimata ndetse bakora n’icengera mu turere tumwe duhana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe aho Umuvugizi w’uyu mutwe w’iterabwoba yahamije ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe nyuma yo gutwika imodoka ndetse no kwica bamwe mu bagenzi bari mumamodoka yari abajyanye mu turere tw’uburengerazuba.

Abaturage batuye mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke baganiriye na MUHABURA.RW baravuga ko bishimiye itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina kubera ko bazengerejwe n’ibitero by’umutwe w ’iterabwoba wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD , wayoborwaga nuwo Paul Rusesabagina.

Nshimiyimana Maxime atuye mu murenge wa Macuba avuga ko ibyo bitero byazanye umutekano muke mu murenge wabo ndetse no mu Karere ka Nyamasheke muri rusange.

Yagize ati: “Mu ntangiriro z’umwaka 2018 nibwo uwo mutwe wagabye igitero mu murenge wacu basahura ibintu harimo amatungo ,imyaka ndetse banambura amafaranga abaturage bacu,ibintu byatumye duhungabana maze tugira urwicyekwe gusa twasazwe n’ibyishimo twumvise ifatwa rya Rusesabagina ,umuyobozi wabo.”

Yakomeje avuga ko ari ibyishimo ku itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’uwo mutwe Paul Rusesabagina akaba aje akurikiye itabwa muri yombi rya Nsabimana Callixte alias Sankara wari Umuvugizi w’ingabo za FLN umutwe w’ingabo wari ushamikiye kuri iyo mpuzamashyaka MRCD.

Mugenzi we Kalisa Stiven utuye mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye aganira na MUHABURA.RW yavuze ko ari ibyishimo ku muryango mugari w’abanyarwanda cyane mu murenge wabo wa Bweyeye ,umurenge uhana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati:“Mu gihe cy’ibitero bya FLN ntitwaryamaga kubwo kwikanga ibitero byuwo mutwe Dore ko bavugaga ko bafashe ishyamba rya Nyungwe ko ariho abarwanyi ba FLN bafite ibirindiro maze tukumva ko twagezwemo.”

Ati’’N’ibintu twishimiye mu buryo buri hejuru ahubwo turasaba ko n’abandi bafatwa harimo Twagiramungu Dore ko nawe yiyise Umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD Kandi ntaho ataniye na Paul Rusesabagina kuko babana mu rugaga rumwe rw’ishyaka banahuje ingengabitekerezo yabo yo gutera no gusenya u Rwanda rwubatswe neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994.

Abaturage bakomeje no gutunga agatoki Nahimana Thomas ukomeje gukwirakwiza amagambo ahembera urwango mu banyarwanda no Gutuka Perezida Kagame , yifashishije imbuga z’umuyoboro wa Internet zitandukanye. bavuga ko nawe afatwa agashyikirizwa ubutabera maze akaryozwa ingengabitekerezo ya Jenoside yirirwa ahembera mu banyarwanda.

Stiven yongeye ati:“Bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera ntawasubiza u Rwanda aho rwavuye mu mage yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Rusesabagina yirirwaga atuka Perezida Kagame wa hagaritse Jenoside ya korewe abatutsi afatayije n’ingirwa mu padiri Nahimana Thomas nawe turamushaka hamwe na Twagiramungu , kandi bajye bibuka ko Perezida Kagame yababwiye ko umwanzi w’u Rwanda atarama kandi kandi ko uzegera umuriro uzamwotsa “

JPEG - 88 kb
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina Umuyobozi w’ishyaka rya MRCD, ari na ryo rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN wigambye ibitero byahitanye abantu batandukanye mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.

Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko abarwanya u Rwanda ’bakina n’umuriro akaba aribyo byageze kuri Rusesabagina na bagenzibe ba mubanjirije’

Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko abo bari “gukina n’umuriro”.

Mu ijambo yavugiye mu majyaruguru icyo gihe yijeje abaturage gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho bamugejejeho, avuga kandi ku kibazo cy’abaturanyi – atavuze mu mazina – no ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Abaturanyi bahereye kuva kera bashaka kuduteza ibibazo buri kanya… iki gihugu mureba ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo turi insina ngufi. Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano”.

Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza no guhahirana n’abaturanyi, ariko ko rutazemera kubana n’ukora “ibinyuranye n’amatwara tugenderaho”.

JPEG - 130.4 kb
Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko abarwanya u Rwanda ’bakina n’umuriro akaba aribyo byageze kuri Rusesabagina na bagenzibe ba mubanjirije

’Barakina n’umuriro uzabatwika’

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko umutekano w’u Rwanda, mu gihugu no hagati yarwo n’abandi, ugomba kuboneka “ku neza no ku ngufu“. Ko abawubangamiye nubwo baba bari hanze y’igihugu “bazagenda babageraho”.

Yagize ati: “N’abo bose mwumva ku maradio no kuri Internet, bariya ntibazi ibyo bavuga, ntibazi ibyo bakinisha”.

Babivuga bibwira ko bari kure.. koko bari kure y’umuriro, ariko umunsi wegereye umuriro uzakotsa”.

Yizeje abaturage ko igihe cyo kubura umutekano cyarangiye. Ati : “Iki ni igihe cyo gushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo”.

JPEG - 128.3 kb
Nsabimana wiyise Sankara yerekwa abanyamakuru

Mu gihe cyashize Gen Gatabazi Joseph wari uzwi nka Gatos Ave Marie wa FLN, n’aba Koloneri 3 ,aba Majoro 4, hamwe n’abarwanyi 300 ba FLN nibo bashyikirijwe uRwanda na FARDC, baciye mu Karere ka Rusizi.

Icyo gihe igisirikare cya FARDC cyashyikirije Ingabo z’uRwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD/FLN bagera kuri 300 bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu minsi ishize mu gace ka Kalehe, Kinono, Kahuzi Biega na Kamituga.

CNRD n’Ishyaka ry’abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba warashinzwe na Gen.Wilson Irategeka wari umunyamabanga mukuru wungirije wa FDLR na Gen. Habimana Hamada wari ukuriye inyeshyamba za FDLR muri Kivu y’Amajyepfo.

Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen. Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.

Urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe bari mu maboko ya FARDC harimo n’abashyikirijwe u Rwanda.

1 . Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.

2.Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.

Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka

Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD

Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate

Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)

Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN.

JPEG - 203.7 kb
Uwasimbuye Nsabimana ku buvugizi bwa FLN afungiye i Kigali

Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima icyo gihe yavuze ko n’ubwo bohereje abo mu Rwanda, igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje.

Minimal yagize Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro, aho hari hacumbitse abo muri CNRD /FLN duhita tuwutatanya.

Gen Dieudonné yongeraho Ati : “Mu gihe gito kiyo mirwano, hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.

Yakomeje agira ati:twohereje abarwanyi 300, harimo aba Liyetona Koloneri 3, aba Majoro 3, bakuriwe na Gen.bgd Gatos Ave Marie, abo bose bafatiwe mu mirwano na FARDC kandi ntibizahagarara.

Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11, ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.

Uretse aba boherejwe tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka wa 2018, Congo yohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.

Hari n’abandi bafatiwe muri Congo bo muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa barimo Maj.Mudathiru n’abagenzi be ndetse n’abari abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda bose ubu bakaba bari mu Nkiko baburana.

Ni mugihe umutwe wa CNRD/FLN, wakomeje gutangaza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga naza youtube ko barwanira mu ishyamba rya Nyungwe, ari nako bakwiza ibinyoma ko hafashwe imyambaro n’amakarita by’ingabo za RDF ibi bigakorwa hifashishijwe photoshop.

Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ingabo za FARDC zimaze gushyira akadomo ku irimbuka ry’iyi mitwe yitwaje intwaro ikomeje gushakira indiri y’ubugizi bwa nabi mu mashyamba ya Congo bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ndetse bakaba bavuga ko gufata rusesabagina ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko nta muntu wari ukwiye kongera gutekereza gutera u Rwanda ngo bimuhire.

JPEG - 9.6 kb
Wilson Irategeka yari Umugaba w’Ikirenga wa FLN, magingo aya ntakibarizwa ku Isi y’abazima nyuma yo gukurwamo umwuka n’ingabo za RDC.

Nsengumuremyi Denis Fabrice na Salongo Richard /MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 01/09/2020
  • Hashize 4 years