Iburasirazuba:Mufurukye Fred yahagurukiye ba Rwiyemezamirimo batishyura abaturage kuburyo bukaze

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’inkuru Muhabura.rw yabagejejeho kuri tariki 11 Ugushyingo 2017,ifite umutwe w’amagambo ugira uti” Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Mufurukye Yagize icyo asubiza abaturage bari gusaba ubufasha Perezida

Iyo nkuru yavugaga ko mu Murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma , Hashize imyaka 5 yose Abaturage baho ndetse n’abandi bari baturutse imihanda yose mu gihugu,bakoze amaterasi muri uwo Murenge, aho bakoze hafite ubuso burenga hegitare 42,Rwiyemezamirimo witwa Ntakirutimana Frorien wari uhagarariye Kampani yitwa ECOCAS, yabambuye miliyoni 33731 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba basaba ko Nyakubahwa Perezida wa repubulika ko yabafasha kurenganurwa.

Uyu rwiyemezamirimo kuri uyu wa kane biteganyijwe ko aributangire ibikorwa byo kwishyura aba baturage ariko ntabwo ari bwishyure bose kuko bivugwa ko ari bwishyure 33 bonyine mu barenga 140 bagomba kwishyurwa.Ibi bikaba byateye urujijo mu bantu bibaza niba abo bandi bazishyurwa cyangwa se batazishyurwa dore ko ari nabo benshi.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred,kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare yatangarije Muhabura.rw ko impungenge zose abantu baba bafite ku byerekeranye nuko rwiyemezamirimo ari bwishyure bacye,ni ziveho kuko bumvikanye ko agomba kwishyura abaturage bose nta mubare runaka w’abaturage bavuganye ko agomba kwishyura.

Fred Yagize ati”icyo nkubwira nuko uriya muntu agomba kwishyura abaturage.Ibyo nibyo twemeranyijweho nawe.Hanyuma kuba agiye kwishyura abo ngabo,sinzi abo agiye kwishyura abo ari bo?ariko we nuko afite igitutu [Pressure ] ko agomba kwishyura abaturage.Nabyo nibyiza reka yishyure (abo 33) hanyuma turebe yishyuye bangahe hasigaje bangahe,ariko afite igitutu [Pressure] cy’uko agomba kwishyura abaturage”.

Mufurukye Fred yakomeje agi ati”Naho ibyo kuvuga ngo agiye kwishyura 33,wenda birashoboka ko yaba ahereye ku bishyuza menshi,sinzi impamvu aribo agiye kwishyura ariko we arabizi ko agomba kwishyura abaturage bose.no mu cyumweru gishize navuganye nawe ndamuza nti ko utarishyura abaturage arambwira ati rwose mbirimo ngiye kwishyura abaturage.ubwo turakomeza tumushyireho icyo gitutu cyo kwishyura”.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Asoza ashimangira ko nta mu bare basezeranye w’abaturage agomba kwishyura ahubwo ko ari bose agira ati”Oya nta mubare yambwiye. we nuko abizi ko amafaranga abaturage bishyuza agomba kuyishyura. Wenda ubwo icyaba gisigaye ni ukureba kubera iki yishyuye abongabo abandi basigaye gahunda afite ni iyihe”.

Ibi kandi bikozwe nyuma y’uko Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yari amaze iminsi yihanangiza barwiyemezamirimo bakoresha abaturage ntibabishyure ndetse hakanavugwa ko barwiyemezamirimo bambuye abaturage batazongera kubona amasoko ya Leta.

KandahanoUsomeInkurubifitanyeisanohttp://muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/umuyobozi-w-intara-y-iburasirazuba-mufuruke-fred-yagize

Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years