Iburasirazuba:Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi gushaka uko akarengane,ruswa n’ibindi bibangamiye umuturage birangira

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi ko gushaka uko bacyemura ibibazo birimo iby’akarengane,ruswa n’ibindi bikomeje gutuma umuturage ahababarira ndetse ko batazihanganira abayobozi bafata ibyagenewe abaturage bakabyikubira bagamije gusiga Leta icyasha.

Ibi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu ntara y’iburasirazuba waberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Minisitiri Shyaka yashimiye ubuyobozi bw’intara ku gikorwa yakoze cyo gutegura umwihero nk’uyu ufasha abayobozi mu nzego zitandukanye gutyaza ubwenge no kumenya icyo gukora.

Ati”Kuba abayobozi kuva ku rwego rw’Intara, Akarere, Umurenge,Njyanama bicara bakaganira ku bitagenda bigaragaza ko inzego zibanze zimaze kumva ko dukeneye kwihuta, ko impinduka zizaza zizaturuka mu nzego zibanze mu rwego rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”

Yavuze kandi ko ibikorwa n’ubuyobozi byose bikwiye kuba bituma umuturage yiyumvamo Leta aho kuyishisha,bityo ko abayobozi bakora ibihabanye n’ibyo bigamije gusiga icyasha Leta, batazihanganirwa na gato.

Ati “Ibyo dukora byose dukwiye gushingira ku muturage ku buryo umuturage areba leta akayiyumvamo na leta yamubona ikamwiyumvamo. Ibidasobanutse nka ruswa,akarengane, gutinya ukuri n’ibindi hagomba gufatwa ingamba z’ukuntu ibipimo bimanuka mu Ntara y’iburasirazuba kuko birakabije.”

Gusa yibaza impamvu hakiri abayobozi cyane cyane mu nzego z’ibanze bakomeje kwijandika mu makosa yo kurwa ruswa ariko hakabura n’umwe ubiryozwa.

Ati “Umuturage arahabwa inka akayiheshwa n’akaboko k’iburyo ak’ibumoso kakayimwambura kakayijyana aho bamuhaye ruswa, ibyo rero ntabwo tuzabyemera, ntushobora kubaka igihugu cyiza kiganisha abaturage mu iterambere nk’u Rwanda ugifite abayobozi barya ruswa.”

Shyaka yakomeje asobanura icyo umuyobozi asobanuye imbere y’umuturage, ari nacyo kigaragaza ko uwo muyobozi afiteye akamaro umuturage mu iterambere rye.

Ati “ Inshingano ya mbere y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni uguhuza abaturage na leta, atari ukubahuriza ku magambo gusa ahubwo kubahuza mu iterambere imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Nubwo wakubaka imihanda, ugakora n’ibindi byinshi ariko abaturage bagatana uba usa n’uhomera izonkeje.”

Uyu mwiherero waberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana witabiriwe n’abagera kuri 642 aho wari ugamije kurebera hamwe zimwe mu ngamba zatuma abayobozi bo mu nzego z’ibanze banoza imikorere n’imikoranire kuburyo umuturage ahabwa serivisi nziza.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years