Iburasirazuba:Hamenwe litiro zisaga 1000 z’inzoga zitemewe

  • admin
  • 17/12/2018
  • Hashize 5 years

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro 1095 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimenerwa mu ruhame aho abaturage bongeye kwibutswa ingaruka zo kunywa bene izo nzoga, basabwa kuzirwanya batanga amakuru y’aho zikorerwa.

Izi nzoga zizwi nka muriture zafatiwe mu turere twa Rwamagana na Kirehe two mu Ntara y’Iburusirazuba kuwa 16 Ukoboza 2018.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasiraziba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko litiro 440 zafatanwe abantu babiri mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe, izindi litiro 655 zifatanwa abantu batatu mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana.

Ashimangira ko imikoranire myiza iranga Polisi y’u Rwanda n’abaturage ariyo ituma batinyuka gutanga amakuru y’ibintu bishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Abaturage bakomeje kugenda barushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bityo bakabirwanya batanga amakuru hakiri kare inzego z’umutekano zikabasha kubirwanya.”

CIP Kanamugire yabwiye abaturage bari aho ko izi nzoga n’ibindi biyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha biteza umutekano muke.

Yagize ati “Bihungabanya imitekerereze y’uwabikoresheje; ibyo bikabyara ibyaha birimo , gukubita no gukomeretsa, ubujura, guhohotera, amakimbirane mu ngo n’ibindi. Ibi byose bigahungabanya umutekano w’abaturage.”

Yakomeje ababwira ko uretse no kuba izi nzoga zangiza ubuzima bw’abazinywa ko zinatera igihombo kubazenga n’abazicuruza, bityo ko bakwiye kuzireka bagashakisha indi mirimo yemewe ibyara inyungu bakora.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, Bizumuremyi Pierre Celestin yashishikarije abaturage b’uyu murenge kwirinda inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kuko uwabinyoye bituma yishora mu ngeso mbi akanabura n’imbaraga zo gukora ngo yiteze imbere.

Abafatanywe izi nzoga zitemewe bashyikirijwe ubuyobozi bw’imirenge bafatiwemo kugira ngo bacibwe amande ndetse banemerere imbere y’ubuyobozi ko batazasubira gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi byose bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/12/2018
  • Hashize 5 years