Ibuka yamaganye Ubusabe bw’Inteko ishinga amategeko y’Ubuhollande
- 26/09/2016
- Hashize 8 years
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu ukorera ku mugabane w’u Burayi (Ibuka-Europe), bamaganye ibikubiye mu nyandiko y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi isaba Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu guhagarika iyoherezwa mu Rwanda ry’abanyarwanda babiri, Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bombi bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi babitangaje ubwo bari mu nama nkuru y’ubuyobozi bw’uyu muryango yabaye tariki ya 24 n’iya 25 Nzeri 2016.
Mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango, rivuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi itera icyasha isura ya demokarasi, ikingira ikibaba abashinjwa kuba barasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ubwo bari mu nama y’uyu muryango, bavuze bababajwe bikomeye n’iki cyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi bitewe n’uko kije gitesha agaciro ibyemezo byari byafashwe n’inkiko zinyuranye muri iki gihugu.
Bagira bati “Twese tuzi neza ko mu rubanza rwabereye mu Buholandi ubushinjacyaha bwasabye Leta y’u Buholandi ko yajyana kuburanira mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye kubera ibyaha bashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rubanza rwaraburanishijwe kuva mu nkiko z’ibanze kugera no mu rukiko rusesa imanza ndetse rwagejejwe no mu rukiko rw’Uburayi, kandi izi nkiko zose zemeje ko aba bombi bagomba koherezwa mu Rwanda.”
“Ibuka Europe itangajwe cyane kandi ibababjwe n’iki kemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi kimeze nkaho ari ukugerageza kubangamira uburenganzira bw’ubucamanza bikozwe n’urwego nshinga mategeko.
Isura y’Ubutabera bw’u Buholandi imeze nk’aho itewe icyasha n’iki cyemzo. Ubwami bw’u Buholandi ni kimwe mu Bihugu ntangarugero mu rwego rwa Demokarasi ku Isi hose, dusanga bitaba ari ibintu byo kwihanganirwa ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi yagerageza kwivanga cyangwa kubangamira urwego rw’ubutabera.”
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Burayi bavuga ko batakwemera ko Minisitiri w’Ubutabera mu Buholandi ashyira mu bikorwa iki cyemezo yahawe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Bamusabye kudaha agaciro kiriya cyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi, ahubwo agahita yohereza aba bantu kuburanishwa mu Rwanda byihuse.
Ibihugu by’amahanga nka Norvège, Suède Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byafashe umwanzuro wo kohereza abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo baburanishirizwe mu Rwanda.
Aha twavuga nka Dr Leon Mugesera woherejwe mu Rwanda n’inkiko zo muri Canada, Ladislas Ntaganzwa waturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’abandi batandukanye.
Ku wa 05 Nyakanga 2016 ni bwo Urukiko rw’ubujurire rwo Buholandi rwari rwemeje ko Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba, boherezwa mu Rwanda bakaba ari ho baburanishirizwa ibyaba bya Jenoside yakorewe abatutsi bakurikiranyweho.
Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw