Ibuka yagaye u Buholandi bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside

  • admin
  • 03/12/2015
  • Hashize 8 years

Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku marangamutima yatewe n’icyegeranyo kidafite ishingiro cyo ku ya 3 Kamena cya Martin Witteven, umushinjacyaha wihariye ku byaha mpuzamahanga n’ubucuruzi bw’abantu wa Leta y’u Buholandi.

Jean Pierre Dusingizemungu Yagize ati” Tuzi neza tudashidikanya ko bamwe muri abo banyamahanga bafite ubwoba bwo kubura akazi igihe abakekwaho jenoside boherejwe kuburanira mu Rwanda.” Yavuze ko atiyumvisha ingingimira u Buholandi bufite, mu gihe ICTR n’ibindi bihugu nka Canada byohereje abandi bantu kuburanira mu Rwanda kubera icyizere bafitiye ubutabera bw’igihugu. Ati” Harimo impamvu za politiki. Ibihugu byari bifitanye ubucuti n’abateguye bakanayobora Jenoside biracyabashyigikiye. Ibyo bihugu bikingira ikibaba abakekwaho Jenoside bikwiye kubiryozwa.”

Umucamanza w’i La Haye mu Buholandi yanzuye ko atakohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside babiri, Iyamuremye Jean Bosco na Jean Baptiste Mugimba, kubera ko nta bufasha mu by’amategeko buhagije ababurana ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bahabwa. Mugimba wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CDR, ashinjwa gukora Jenoside I Nyakabanda mu mujyi wa Kigali naho Iyamuremye akayikorera mu gace gakikije ikigo cyari ETO Kicukiro (IPRC-Kigali y’ubu).

Mu 2014 urukiko rw’ikirenga w’u Buholandi rwari rwanzuye ko nta mpamvu ituma bataza kuburanira mu Rwanda aho bakoreye ibyaha. Ariko icyegeranyo cy’umushinjacyaha Witteven, cyatumye ubutabera bw’icyo gihugu bwisubiraho.

Muri icyo cyegeranyo, Witteven yashimagizaga ubutabera bwo mu Rwanda ariko ararenga avuga ko abo bagabo bakekwaho Jenoside badashobora kuburanishwa neza n’ubwo butabera. Witteven yanditse ko ubutabera bw’u Rwanda bukora neza kandi bushoboye guperereza no kuburanisha ibyaha bya jenoside ku rwego mpuzamahanga. Ariko yagaragaje impungenge ku bushobozi bw’abavoka baburanira abakekwaho jenoside ahamya ko badashoboye gufasha abakekwaho ibyaha bikomeye nka Jenoside.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/12/2015
  • Hashize 8 years