Ibiza bikunze bikunze kuza kw’isonga mu Rwanda ni isenyuka ry’amazu
- 18/08/2015
- Hashize 9 years
Ibiza bifatwa nk’ibintu byose biza ku buryo butunguranye kandi byangiza ibintu ndetse n’ubuzima bw’abantu
aho biteza ibihombo bitari bito mu gihugu. Kugeza uyu munsi MIDIMAR igaragaza ko ibiza bikunze kugaragara mu Rwanda ari isenyuka ry’amazu riterwa n’umuyaga, imyuzure, gutenguka kw’imisozi cyangwa inkangu, amapfa, inkuba n’inkongi z’umuriro. Ivuga kandi ko nta wakwibagirwa n’umutingito n’ubwo wo atari ibintu bihoraho, ariko muri 2008 wangije byinshi mu gihugu.
Ibiza biza bitateguje ni yo mpamvu no gutegura ingengo yabyo y’imari biba bigoye
Mu gihe ubusanzwe igikorwa cyo gutegura ingengo y’imari muri za Minisiteri cyangwa se ibigo bitandukanye bisaba kwicara abantu bakareba ibikenewe ndetse n’ibigomba kwitabwaho mu mwaka runaka, iki gikorwa ntigishobora koroha kuri Minisiteri ifite mu nshingano gukumira ibiza, kuko akenshi hari ibyo uba ushobora gusanga birenze ubushobozi bwo kuba byiteguwe kuko bitunguranye
.
Mu kiganiro dukesha Imvaho Nshya yagiranye na Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gutanga amakuru muri MIDIMAR, yatangaje ko akenshi mu guteganya amafaranga agenewe ibikorwa bimwe na bimwe nko gusanira abangirijwe n’ibiza n’ibindi nka byo bagendera ku biba byarakozwe umwaka ushize. Ngo iyo habayeho ko haboneka ibiza bitateganyirijwe, iyi Minisiteri isaba andi mafaranga muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa kuko aba ari bwo buryo bushoboka.
Ntawukuriryayo yagize ati “Gusa nko gusana ibyangijwe n’ibiza tubara dukurikije ibyabaye mu mwaka ushize. Iyo habaye ibiza tutateganyirije kandi nta ngengo y’imari dufite dusaba andi mafaranga muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa.”
Abahanga bavuga ko iyo umuntu ashoye ifaranga rimwe mu bikorwa byo gukumira ibiza aba arengeye amafaranga 100 yari kuzakoreshwa mu gutabara no gusana ibyangijwe n’ibiza. Ibi bivuga ko hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi mu gukumira ibiza no kubyitegura mbere y’uko biba.
MIDIMAR igaragaza ko mu gukora igenamigambi ryayo iteganya ibijyanye no gukumira ibiza, birimo ubukangurambaga, gushyiraho amabwiriza, politiki n’amategeko no kubaka ubushobozi mu gukumira ibiza. Hari kandi gucyura impunzi no gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe, gusana ibyangijwe n’ibiza no gutabara igihe habayeho Ibiza
Source: imvaho nshya