Ibiva mu matora birazwi kandi birazwi nyine- Perezida Kagame

  • admin
  • 14/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, Paul Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko amashuri atanga uburezi bufite ireme, amavururo atuma ubuzima bw’abanyarwanda buzira umuze n’ibikorwa remezo aribyo abanyarwanda bakwiriye, bityo ‘abanyarwanda bagakira, bakagira umutekano, bagakomeza ubumwe, bakagira uburenganzira nyarwanda , uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba atabangamiye undi mugenzi we’.

Perezida Kagame ati “Ibiva mu matora birazwi kandi birazwi nyine. None se? uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Twe rero ibi by’amatora byo kwiyamamaza, tubigire ibyo kwishima. Dukwiriye kwishimira icyo turi cyo kubera ko niko tubishaka, niko tubyifuza. Ibikorwa bijyanye no guteza imbere icyo turicyo nabyo birashimishije naho u Rwanda kuba rukora ibyo abantu batumva neza ni amateka, ni ubudasa, niko twasanze tugomba gukora bitewe n’amateka yacu tugerageza gukosora , gushyira mu buryo kandi amateka yacu ntabwo asa cyane n’ay’abandi. Nubwo hari aho ahurira.”

Perezida Kagame yafashe ijambo aho yatangiye ashimira abaturage bitabiriye iki gikorwa, ashimira mu buryo bw’umwihariko abayobozi b’amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi.

Yakomeje agira ati “Ariya yandi umunani yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na RPF mu nzira irimo kugira ngo dufatanyije dukomeze kubaka u Rwanda rwacu. Turwubake mu nzira twahisemo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Reka nshimire cyane FPR n’abayoboke bayo kubera byinshi byavuzwe, byakozwe, Sauteur yabivuze sinirirwa mbisubiramo, Uwacu yabivuze… FPR cyane cyane yazanye ubumwe mu Banyarwanda, Abanyarwanda bajya hamwe tukaba umwe … bitabujije ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ariko tugahurira ku kintu kimwe. Kuba Abanyarwanda no kubaka u Rwanda.

Ndashimira FPR icyizere yigirira kandi yakomeje kungirira njyewe ubwanjye, niyo mpamvu mpagaze hano kugira ngo nongere ku bitari ibanga ko ndi umukandida wa FPR.

Iyo migabo n’imigambi ya FPR niyo turi hano kwizihiza, kwishimira no kwitangira mu bikorwa biri imbere yacu. niba mukurikira amakuru neza yo hirya no hino, abanyamakuru bagira uburenganzira ariko baranabukwiriye ariko ndagira ngo mvuge ko atari bo bonyine babukwiriye barandika bakavuga ngo aya matora y’u Rwanda nta matora arimo kuko tuzi ikizayavamo ariko rwose njye biranshimishije kuba tuzi ikizayavamo.

Ikizayavamo uwagihakana wese akavuga ngo ntakizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politiki nziza niyo demokarasi, barabeshya. Reka nkubwire impamvu, ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referendum, ikintu cyasabwe na miliyoni enye z’abantu bazatora kikagera aho kigera muri referendum bikagera aho bifata hafi 100% ubwo ikizavamo ni iki?

Rero byaba ari ukubeshya, iyo politiki yo kubeshya ntabwo iba mu Rwanda iba aho handi.

Byongereye kuri iyo referendum, amashyaka maze kubasomera hano yashishoje agahitamo gufatanya na FPR bikiyongera kuri wa mukono, kuri ya masinya yasabye referendum arenga miliyoni enye, ubwo urumva igisigaye ari iki?

No kuza hano, kuza kuganira namwe, kubonana namwe, ni ukubizeza ko tuzafatanya imihigo yo kubaka iki gihugu nkuko bisanzwe tukagera no kuri byinshi birenze ibyo twagezeho.

Ni ukuza kubabaza ngo ya nzira yatugejeje kuri referendum n’ibyavuyemo, n’ibyiyongereyeho n’amashyaka twafatanyije niko bikimeze? Niba ariko bikimeze, urumva amatora yo yararangiye.

Ababaza ngo ese umukandida wa FPR, barabaza bati Kagame ni umukiza, ni umunyagitugu, bakarangiza bavuga ko ari umunyagitugu… niba abaje hano n’abasabye referendum barabikoreshejwe ku gitutu, bene icyo cyaha ndacyemera. Icyo bibeshya ni uko bo badatora. Barabigerageje batoranya mu Banyarwanda uwo bashyira imbere ariko bakirengagiza ko badatora.”

Perezida Kagame akigera ku kibuga cya Kibingo yasuhuje imbaga y’abaturage bari bahateraniye


Perezida Kagame yavuze ko amashuri atanga uburezi bufite ireme
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/07/2017
  • Hashize 7 years