Ibituma abagabo baryamana n’abayaya babo ndetse n’abagore bakaryamana n’ababoyi babo byamenyekanye

  • admin
  • 30/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikibazo cy’abakozi bo mu rugo baryamana n’aba nyiri ingo usanga kiri mu bibazo byugarije ingo nyinshi nyamara usanga impande zose zitana ba mwana buri wese agatanga impamvu irutuka ku wundi.

Mu kiganiro MUHABURA.RW Yangiranye n’abantu barebwa n’iki kibazo harimo abakozi bo mu rugo, abagore n’abagabo bubatse ingo badusanjije impamvu zitera abagabo kuryamana n’abakozi.

Kubwimana matirida ni umukobwa w’inkumi umaze imyaka igera kuri irindwi akora kazi ko mu rugo mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko mu ngo zitandukanye yakozemo hari aho abagabo baho bajyaga bamusaba ko baryamana ndetse atubwira impamvu abona yajyaga ibitera.

Mawazo ati : “Mu ngo zigera ku munani maze gukoramo, nahuye n’abagabo babiri bansaba ko twaryamana nkabangira. Uwa mbere nabonaga abiterwa nuko nta kazi yagiraga tukirirwana mu rugo naho uwa kabiri we n’ubundi nabonaga ari ingeso ze kuko n’abantu twari duturanye bajyaga bambwira ko yikundira abana bato

Mawazo yarongeye ati : “Uwo mugabo wa kabiri we naratinyutse mubaza impamvu ibimutera kuko nabonaga afite umugore mwiza ukeye, maze ambwira ijambo rijya rituma numva ntinye no gushaka umugabo ngo : nta muntu wahora arya inkono imwe kandi ibyo kurya byuzuye inzu.”

Uyu mukobwa ahamya ko hari abagabo basaba abakozi kuryamana nabo nubwo we avuga ko atabemereye ndetse akanabizira kuko bahitaga bamwirukanisha, ariko yemeza ko hari abo azi baryamana n’abakozi kandi bafite abagore.

Twashatse no kumenya icyo abagore n’abagabo bubatse ingo babivugaho maze tubaza abagore babiri n’umugabo umwe.

Umugore wari ufite umukozi watewe inda n’umugabo we ntiyashatse ko tuvuga amazi ye, ariko yagize ati : “ Satani isigaye iri mu ngo ntiwamenya uko itera. Umugabo wanjye yaritondaga nta kibazo na kimwe twajyaga tugirana ku buryo ntajyaga mukekera no kuba yanca inyuma. Maze kubimenya nibwo yansabye imbabazi arambwira ngo umukozi wacu niwe wamugushije mu mutego

Francine yagize icyo avuga ku mpamvu itera abagabo kuryamana n’abakozi yagize ati : “Impamvu nzi ikomeye itera ibyo ni ugusohoza ibimenyetso byo mu minsi y’imperuka. Amahano yaragwiriye abantu ntacyo bagitinya.”

Nteziryayo ni umugabo wubatse twaganiriye we yagize ati : “Nyirabayazana mbona ari mu byiciro bitatu. Icya mbere abagore batiyitaho ntibite no ku nshingano z’ingo zabo. Icya kabiri usanga abagabo nabo hari abatabasha kwihanganira irari ryabo. Mpamya ko umugabo usambanya umukozi n’ubundi aba ajya no mu bandi bagore.

Uruhare rwa gatatu rero narwo ruri ku bakozi kuko ubu umukozi ava mu rugo rumwe yararusenye ,yagera ahandi akagirango naho niko bigomba kugenda byakubitiramo nuko abagore b’iyi minsi batakibona umwanya, nyamukobwa agahata umugabo care( kumwitaho) kugeza ageze ku cyo ashaka.”

Izo ni zimwe mu mpamvu zitera abagabo guca inyuma bagore babo bakageza naho baryamana n’abakozi. Izi mpamvu zatanzwe na bamwe mu bo twaganiriye, Ese wowe ubana ari iyihe mpamvu itera abagabo kuryamana n’abakozi bo mu ngo ?

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/07/2018
  • Hashize 6 years