Ibiti byange byarimbuwe bifite agaciro ka milliyoni kandi umuhanda nta gikorwa remezo werekezaho

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Uyu musaza Barakengera Ibrahim ubarizwa mu Mudugudu wa Kaboshya, kagari ka Rurenge, Umurenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera uvugako yarenganijwe na Noteri w’umurenge abarizwa mo ndetse ngo abayobozi bo muri njyanama y’umurenge nibo bamurenganyije babitewe no gushaka guha inzira umwe mu bayobozi bari muri iyo njyanama uzwi ku izina rya Gasipari Habimana.



Umusaza Ibrahim utabaza ubuyobozi ngo bumurenganure

Aganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw, umusaza Ibrahim yadutangarije ko yagiye kubona akabona umuganda uraje utemye ibiti bye atazi impamvu ibateye gukora ibi byose gusa kuri uyu musaza Ibrahim ngo hari umuturanyi we Uzwi ku izina rya Gasipari ubarizwa mu nama njyanama y’umurenge n’ubwo Noteri wa leta muri uyu Murenge Munyangoga Bosco we atangaza ko uyu musaza adakwiye kugira icyo abaza kuko iyo bo bagiye guhitamo aho gushyira ibidukikije bagendera kubitekerezo rusange by’abaturage, Gusa abajijwe kubijyanye n’umuturage waba atanyuzwe n’ibyamukorewe ndetse n’ubutaka bwe baba batwaye nta ngurane bahawe, Noteri wa Leta mu Murenge wa Mwogo yatangaje iyo umuturage adafite icyangombwa cy’ubutaka ntago aba agomba gukoresha ubutaka uko yishakiye ninayo mpamvu abwamburwa kugirango bukoreshwe ibyabugenewe.




Aba nabo ni abababajwe n’akarengane umuturanyi wabo yakorewe n’ubuyobozi

Umusaza Ibrahim we atangaza ko n’abaturage bose babona akarengane ke ndetse nawe ntago yishimiye ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi ubwo bwamurimburiraga ibiti we avuga ko bifite agaciro ka milliyoni yose kandi byose bigakorwa kubw’inyungu z’umuturanyi we ubarizwa muri njyanama y’Umurenge bwana Gaspard Habimana.




Ibiti byatemwe yemeza ko bifite agaciro ka milliyoni y’amafaranga y’Urwanda



Umuyobozi w’Umurenge wa Mwogo avugako atari azi iki kibazo kandi ari no muri konji

Ku murongo wa telephone n’umuyobozi w’umurenge wa Mwogo bwana Murenzi yatangarije Muhabura.rw ko kuri we iki kibazo atari asanzwe akizi cyane ko amaze iminsi mu kiruhuko gusa yagerageje kuduha numero za telephone z’umusimbura we ariko ubwo twatunganyaga iyi nkuru twaramuhamagaye ntiyabasha kwitaba telephone.

Kanda hano wumve ikiganiro twagiranye na Ibrahim agaragaza akarengane yahuye nako

/**/

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years