Ibitavugwa Hanze ku Iperereza kuri Perezida Donald Trump

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years

Ku italiki ya 24 y’uku kwezi kwa cyenda 2019, Nancy Pelosi, umuyobozi w’umutwe w’abadepite, yatangaje ko iri shami ry’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangiye ku mugaragaro iperereza ku byaha Perezida Donald Trump akekwaho, byatuma aregwa, akaburana, byamuhama agakurwa ku butegetsi.

Iri perereza ni iki?

Riteganywa n’itegeko nshinga. Rivuga ko Perezida w’igihugu “azakurwa ku mirimo ye biturutse ku kirego no ku guhamwa n’ibyaha by’ubugambanyi, ruswa, cyangwa ibindi byaha biremereye n’imyitwarire igayitse.” Rivuga kandi ko inteko y’abadepite ari yo yonyine ifite ububasha bwo gukora iperereza no gutanga ikirego.

Ntabwo itegeko nshinga risobanura “ibyaha biremereye n’imyitwarire igayitse.” Ariko abahanga mu bya politiki bumva ko ari ibikorwa binyuranye n’indahiro umukuru w’igihugu akora iyo agitangiye imilimo ye, no gutakaza icyizere muri rubanda.

Iperereza rigomba kwerekana ibyaha inteko ishinga amategeko irega perezida w’igihugu. Risozwa n’imyanzuro yanditse nk’umushinga w’itegeko, ingingo ku yindi, noneho umutwe w’abadepite ukayigeza kuri Sena. Iyo Sena iyihaye agaciro itangiza urubanza.

Kugirango ihamye ibyaha umukuru w’igihugu, igomba kubyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’abayigize. Itegeko nshinga risobanura ko Sena ari yo yonyine ifite ububasha bwo kwakira ikirego, kugisuzuma, kuburanisha uregwa, kumuhamya ibyaha cyangwa kubimuhanaguraho.

Umwanzuro: iperereza ry’abadepite rigamije kureba niba hari ibimenyetso simusiga ku byaha bakekaho Perezida Trump no kugeza ikirego kuri Sena.

Iri perereza rikorwa gute?

Ritangiye mu gihe komite esheshatu z’umutwe w’abadepite zari zisanzwe zikora amaperereza ku mikorere ya Perezida Trump mu rwego rw’inshingano zawo zisanzwe zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma. Izi komite ni izishinzwe inzego z’ubutasi, inzego z’ubutabera, imikorere ya guverinoma, ububanyi n’amahanga, n’imali ya leta. Mu magambo make, zirakora amaperereza yo kumenya niba Uburusiya bwaramufashije gutsinda amatora yo mu 2016 no kumenya niba hari imisoro ya leta atatanze mu myaka hashize.

Mu rwego rw’iri perereza rishya, Nancy Pelosi yahaye amabwiriza izi komite zose esheshatu yo kwihutisha amaperereza yazo, no guhuriza hamwe imyanzuro yazo mu nshingano nshyashya iyobowe na komite y’ubucamanza.

Mu maperereza yari asanzwe muri izi komite eshashatu, Perezida Trump yanze gutanga inyandiko yasabwaga. Yangiye abatangabuhamya kwitaba inteko. Muri iri perereza rishya, bizamugora kubisubira: bizaba noneho ari itegeko, nk’uko Susan Low Bloch, inzobere mu by’amategeko arebana n’iby’itegeko nshinga, abisobanura.

Gusa ibyo komite y’ubucamanza izajya ikora, Perezida Trump ashobora kubirega mu nkiko, kugera no mu rw’ikirenga. Bivuze rero ko iperereza rishobora kumara igihe kirekire. Perezida Trump kandi, na ba Avoka be, bafite ubusha n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo mu nyandiko muri komite y’ubucamanza.

Ingaruka za politiki

Nancy Pelosi akimara gutangaza ku mugaragaro ko iperereza ryatangiye, abantu benshi cyane bibaza niba ari ngombwa kurikora mu gihe Sena yiganjemo Abarepubulikani bo mu ishyaka rya Perezida Trump. Ikirego kiramutse kigeze muri Sena, nta cyizere ko bibiri bya gatatu by’abayigize byagerwaho kugirango Perezida Trump yemezwe ibyaha. Gusa ku bayoboke b’ishyaka ry’Abademokarate, by’umwihariko abadepite baryo, gukora iri perereza ni ikibazo cyo kubahiriza amahame yanditse mu itegeko nshinga n’inshingano ribaha.

Ku rundi ruhande, abasesengura basanga icyemezo cy’abadepite b’Abademokarate cyo gutangiza iri perereza bishobora kwangiriza ishyaka ryabo mu matora ataha mu 2020. Iperereza riramutse rigeze ku busa, bashobora kuyatsindwa, ahubwo Perezida Trump akongera gutorerwa manda ya kabiri. Kandi ntibabyifuza na gato.

Umwanzuro: ese Perezida Trump ashobora kuburizamo iri perereza ku byaha byatuma aregwa? Oya. Nta bubasha arifiteho. Ubu ni nk’umuntu ubugenzacyaha buriho.

Niyomugabo Albert/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years