Ibitaro bya Kibungo biri mu gihombo cya milliyoni 200

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ibitaro by’icyitegererezo bya Kibungo birataka ko biri mu gihombo cya miliyoni 200 byatewe n’abarwayi batishyura n’umwenda Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB kitarishyura.

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr. Namanya William yabwiye itangazamakuru kuwa 25 Gicurasi 2016 ko igihombo cya miliyoni 29,896,010 cyaturutse ahanini ku baturage bamwe na bamwe bahivuriza badafite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose, bigatuma ibitaro bikanga gutererana ubuzima bwabo nyuma bikarangira batishyuye. Uyu muyobozi yongeraho ko kuri icyo gihombo hiyongeraho n’ibirarane by’amafaranga 172 381 527 RSSB ibereyemo ibyo bitaro ku bakoresha ubwishingizi bwa mituweli muri miliyoni. Namanya avuga ko RSSB yari ibarimo miliyoni 175 ikabishyura amafaranga make atageze kuri miliyoni eshatu.

Ibyo byose umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko biri mu bituma hari ibikoresho bihenze batarabona; dore ko ibyo bitaro biri mu nzira yo kugirwa ibitaro by’ikitegererezo ku rwego mpuzamahanga aho bigeze ku nyenyeri ya 4, ku kigero cya 85% mu gihe ibitaro mpuzamahanga bisabwa ko biba bifite laboratoire na serivisi biri ku nyenyeri ya 5 (100%). Mu gushakira umuti w’ikibazo, ibitaro bya Kibungo bivuga ko ku bufatanye n’abagiraneza batandukanye n’abakozi babyo bashyizeho agasanduku ko kugoboka abarwayi babuze ubwishyu ndetse n’ibyo kubatunga. Ako gasanduku kabafashije gukemura ibibazo bimwe n’ubwo bitakuyeho ko abarwayi bamwe badafite ubwishyu bagiteza igihombo ku bitaro.

Ibibazo by’ibihombo bituruka ku barwayi batishyura ibitaro ntibivugwa gusa ku bitaro bya Kibungo, biri ku bitaro bitandukanye mu gihugu aho ahanini usanga bituruka ku baturage bakennye bikigerekaho ko baba badafite ubwishingizi ku buvuzi bwa mituweli bufasha umuturage kwivuza akishyurirwa n’ubwishingizi ku kigero cya 90%. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe nabwo burataka igihombo gihoraho kingana na miliyoni zigera kuri 2 buri kwezi baterwa n’abarwayi bahivuriza badafite ubwisungane mu kwivuza. Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kirehe Dr. Ngamije Patient yabwiye Imvaho Nshya ko icyo gihombo gihoraho kigira ingaruka ku mikorere imwe n’imwe kuko bituma ibitaro bidashobora kwigira.

Dr. Namanya WilliamUmuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo aganira n’Itangazamakuru


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years