Ibitaro bya Kacyiru byavanwe mu maboko ya Polisi y’u Rwanda

  • admin
  • 27/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima yashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda Ibitaro bya Kacyiru

Ibitaro bya Kacyiru byashyizwe mu nshingano za Minisiteri y’Ubuzima nyuma yo kuvanwa mu maboko ya Polisi y’Igihugu bigahindura n’izina, ibyari Kacyiru Police Hospital bigahinduka Kacyiru District Hospital.

Ihererekanya bubasha ryabaye ku wa 6 Mata 2016 mu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , Umunyamabanga uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana Minisitiri Harerimana yavuze ko muri iri hererekanyabubasha, Polisi y’u Rwanda ishyikirije ibi bitaro Minisante, nayo ikazabiha akarere ka Gasabo, rikaba kandi rigamije kudatatanya imbaraga no kugirango hanozwe iterambere mu buzima kandi ko ubugenzacyaha bwahakorerwaga nabwo buzakomeza kuhakorerwa.

Iryo hererekanyabubasha ryabaye hagati ya Assistant Commissioner of Police(ACP)

Vincent Sano, umuyobozi w’ubukungu muri Polisi y’u Rwanda ku ruhande rwa Polisi , na Dr Jean Pierre Nyemazi, ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima. Minisitiri Binagwaho, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku byo yagejeje kuri ibi bitaro n’uburyo byacunzwe neza aho yagize ati:”Mu igenzura ryabaye muri ibi bitaro, twatangajwe n’imicungire myiza yahagaragaye ndetse na serivisi zigezweho zihatangirwa, ibi tugomba no kubisangiza n’ibindi bitaro mu gihugu hose, tuzakomeza rero gukorana na Polisi y’u Rwanda kuko tutazahwema kugira ibyo tuyigiraho.”

Minisitiri Binagwaho kandi Yavuze ko Polisi izakomeza gukoresha Isange One Stop Center isanzwe ikorera muri ibi bitaro, anavuga ko hazabaho gufatanya mu mikoreshereze ya laboratwari izakusanya ikanabika ibimenyetso by’ibyaha (forensic laboratory) kuko Polisi yamaze kubigiraho ubunararibonye.

Yanditswe na Mwerekande Eddie/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/04/2016
  • Hashize 8 years