Ibisobanuro ku’ iraswa ry’Umupolisi ryabereye IBubusogo

KIGALI-RWANDA- Ku wa 5 Gicurasi 2016: Polisi y’u Rwanda yifuje gutanga ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabaye muri iki gitondo mu ma saa moya n’igice mu murenge wa Busogo wo mu karere ka Musanze.

Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize, wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo yarashe yica Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo wari umuyobozi y’iyo sitasiyo.

AIP Kabandize amaze kwica umuyobozi we, yinjiye mu nzu ya sitasiyo maze yikingiranamo kandi akomeza kurasa ari nabwo yakomerekeje Sergeant (Sgt) Bigirabagabo Gilbert.

Muri uko kurasa kwe, abandi bapolisi batabaye maze mu gihe yarasaga nawe baramurasa ahasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho itsinda ry’abapolisi rikora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Bikorewe i Kigali, Ku wa 5 Gicurasi 2016

ACP Celestin TWAHIRWA

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe