Ibintu by’ ingenzi Umusore agomba kuba afite kugirango inkumi zimukunde

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years

N’ubwo bisanzwe bizwi ko buri wese agira ibyo akunda bitandukanye n’iby’abandi, hari bimwe mu bintu bigagara ko ari iby’ibanze ku musore w’umunyarwanda ngo akundwe n’abakobwa ndetse bifuze ko banarushingana bakibanira akaramata.

1. Kuba umusore afite akazi

Nk’uko benshi mu nkumi babyitangarije, bagize bati umugabo akwiye kuba umutware w’urugo kandi akaba anafite ubushobozi bwo kurutunga n’ubwo n’umufasha we aba agomba kumufasha ariko ngo “Nta Je t’aime inzara igutema amara” burya nta mukobwa wakwifuza kubana n’umusore nawe ubwe nta buzima yifitiye. Akazi rero cyangwa aho akura nicyo cyumvikana aho.

2. Ubunyangamugayo no kwiyubaha

N’ubwo umusore yatunga ibya Mirenge burya iyo ari umunyamanyanga, ari umusambanyi, agira umwanda cyangwa atazi kwiyitaho nko mu myambarire, ibyo byose bituma nta nkumi imwifuzaho ko yayibera umugabo. Bivuga rero ko umusore ugaragara neza kandi wiyubaha ariwe nzozi z’umukobwa wifuza uwo barushingana.

3.Imibanire no gusabana n’abandi

Nta gushidikanya ko umusore uzi kuganira, gusetsa no gukora utundi tuntu dushimisha benshi akundwa n’abakobwa batari bake. Ibi kandi ni ho hanagaragara imitoma no kuryoshyaryoshya mu magambo bityo umukobwa akabonamo umusore nk’uwashobora gutetesha no gususurutsa urugo rugahoramo akanyamuneza.

4.Kuba umuntu uzi gufata ibyemezo no gushyira mu gaciro

Nk’uko umugabo ari umutware w’urugo, ni ngombwa ko agira ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kuba ashyira mu gaciro ku buryo ashyira buri kintu mu mwanya wacyo, akagira gahunda kandi akagaragaza ibitekerezo byateza urugo imbere. Burya kandi ngo no kugira igitsure kidakabije ku mugabo abakobwa/abagore batari bake barabikunda.

5.Kugira inzu yo kubamo

Iki cyo gikunze kugaragara ku basore bo mu byaro hirya no hino mu Rwanda hose. Ku nkomi zo mu cyaro ndetse kugira inzu nicyo kibanze ku musore wifuza ku rushinga kuko binamenyerewe ko buri wese aba mu nzu ye, bitandukanye no mu mujyi aho usanga abenshi bibera mu nzu bakodesha. Gusa no mu mijyi cyane cyane iyo mu ntara, abakobwa benshi ntibishimira kuba babana n’umusore udafite inzu bakajya bahora babunza akarago.

Gusa ku bo mu mijyi ikomeye hano mu Rwanda nko mu mujyi wa Kigali ho icy’ingenzi ni ukuba umusore afite akazi kuburyo afite ubushobozi bwo gukodesha inzu yo kubamo n’ubwo nyine kubafite inzu zabo bwite biba ari akarusho.

Olivier Ndikumana

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years