Ibintu bizakwereka ko igihe kigeze ngo ushyire murugo umukunzi wawe

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years

Burya nk’uko n’abemer’Imana bakunze kubivuga ngo umuntu wese yaba umukobwa cyangwa umuhungu aba agomba kugera igihe asiga iwabo agasanga uwo Imana yamuteguriye ko bazabana akaramata. niyo mpamvu rero nk’umuhungu cyangwa umukobwa icyo gihe iyo kigeze uzinga utwawe ugasanga uwakuremewe. aha twabateguriye ibintu bizakwereka ko ugeze kugihe cyo kubana n’umukunzi wawe maze mukabana akaramata.

1.Ntiwifuza ko hari undi mwaryamana: Kubera gukunda no gukundwakaza umukunzi wawe,usigaye wumva ari we gusa ukubamo. Mu byiyumviro byawe uba wumva ntawundi mugabo/mugore waryamana uretse umukunzi wawe. Uretse no kuryamana nta nundi muntu w’ikindi gitsina uba wumva wagukoraho. Iteka uba wumva unyotewe n’igihe muzagera mu rwanyu mukisanzura.

2.Umutekereza n’iyo usinziriye:Iyo ukangutse uvuye mu nzozi wibonaga muri kumwe,uhita umuhamagara kuko uba wumva ugize irungu no kumukumbura. Uhora wibaza igihe izo nzozi uhorana, zo kwibona akuryamye ruhande,igihe uzazikabiriza mukabana ubudatana.

3.Muhuza byinshi:Wowe n’umukunzi wawemuhuza ibintu byinshi mu buzima bwa buri munsi:Mwese mwifuza kandi mwumva mushaka kubyara abana, muhuje umuco wo kumenya kuzigama,…Kubaka urugo ni uguhuza no kuzuzanya. Niba rero mu rukundo rwanyu rwa gisore muhuza,nta kabuza no murugo rwanyu bizaba ari injyana muntu.

4.Wabitekerejeho: Umaze igihe ubitekerezaho kandi wafashe umwanzuro koko ubona igihe kigeze ngo ushake umugabo/umugore. Niba uhamanya n’umutima wawe ko ubona igihe kigeze,nacyo ni ikimenyetso.

5.Ubuzima bwa gisore wabubayemo bihagije : Gushaka umugore /umugabo bisaba ko uba warabanje kwinezeza no kwishimisha mu busore bwawe kugira ngo utazakenera kubikora warashatse/wararongowe. Bisenye ingo nyinshi ubu. Umusore/umukobwa akubaka urugo ariko atarigeze yinezeza mu buzima bwe bwa gisore. Yagera mu rugo rwe akabona ko hari ibyamucitse akifuza kubikora kandi atari igihe cyabyo. Wowe iyo usubije amaso inyuma ubona ntacyo utakoze ndetse ubona kuri ubu igihe ugezemo ukwiriye gushaka umugore/umugabo

6.Urukundo rwanyu ni ntamakemwa:Ufite umukunzi kandi mumaranye igihe. Murazirnye,murizerana, muruzuzanya,murishmirana,..Icyo ubona musigaje ni ukubyereka Imana,Umuryango inshuti nabavandimwe.

7.Mukemurira ibibazo hamwe: niba iyo havutse ikibazo hagati yanyu mubasha kugikemura mutihaye rubanda ndetse mukabasha guhana imbabazi, nacyo ni ikimenyetso cy’uko mubanya bitabagora kubaka urugo.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years