Ibintu bitanu byagaragaye ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda

  • admin
  • 18/10/2016
  • Hashize 8 years

Kuwa wagatanu ushize ni ho Azam premier league Rwanda yatangiye, hari kuwa 14 Ukwakira maze Rayon Sport itangira itsinda Police FC, byakomeje kwa gatandatu aho Kiyovu yakubitiwe mu Bugesera Gicumbi ikubitirwa I Rubavu maze ku cyumweru ibitego birarumba kuko APR, Sunrise na Kirehe zatahanye insinzi ya 1-0 naho Espoir na Marine zinganya 0-0.

Ibintu bitanu umunsi wa mbere udusigiye

1. Pepinieri niyo kipe rukumbi yakiriye umukin igatsindwa

Byatangiye kuwa 5 Rayon Sport ibitsindira Police FC kuri stade ya Kigali I nyamiramba, bucyeye bwaho kuwa gatandatu Bugesera ibitsindira Kiyovu I Bugesera kuri uwo munsi kandi Etencelles ibatsindira Gicumbi I Rubavu. Ku cyumweru APR yatsindiye Amagaju I Kigali, Sunrise itsindira AS Kigali ku kibuga yari yatiriye cya Kicukiro, Kirehe itsindira Musanze I Kirehe. Indi kipe Bitahiriye mu Rugo ni Marines yanganyirije mu rugo na ESpoir FC.

2. Ikibazo cy’ibibuga cyagarutsweho

Ahavuzwe cyane ni I Bugesere aho ikipe ya Kiyovu yandagarijwe ku bitego 3-0, nyuma y’umukino umutoza wa Kiyovu, Kanamugira Aloys yatangarije itangazamakuru ko ikipe ye igifite byinshi byo kwiga, yongeraho ko ariko n’ikibuga cya bugesera cyamutetereje. Yahise anibaza impamvu icya Gicumbi cyanzwe kandi ngo nta tandukaniro.

Aha yagize ati: “aha igitego kirajyamo ukabona abantu baguca hejuru bajya kwishimira ahantu bahambiriye akagozi gusa bakabwira abantu ngo ntibaharenge, nta mutekano uri aha,”

3. Bugesera FC izatanga akazi kubashaka igikombe

Iyi ni ikipe yiyubatse ku buryo bugaragara. Uretse kuba ifite Mashami Vincent nk’umwe mu batoza b’abanyarwanda bazi uko gutwara shampiyona bigenda, bazanye abakinnyi bzi neza iyi shampiyona kubwo kuyimaramo igihe kandi mu makipe akomeye barimo ni nka Kwizera Olivie, umuzamu w’amavubi, Mambo n’abandi

4. Sunrise ishobora gukora ibyo benshi bitaga inzozi

Iyi kipe y’intara y’Uburasirazuba, uyu mwaka yahawe akarere ka Nyagatare ngo kayicumbikire kanayiteho. Gusa ku maherere ikibuga cy’I Nyagatare cyaje kwangwa bituma izajya yakirira imikno yaso ku Kicukiro. Kimwe n’andi makipe y’uturere, abafana bayo baba bagaragarira mu rugo. Kuri iyi ariko si ko byagenze kuko ku mukino batsinze AS Kigali, wari gutekereza ko ari I Nyagatare kubera ukuntu abafana bari benshi. Iyi kipe iramutse ikomeje kugira umusaruro nk’uyu, nta gushidikanya ko nayo yajya mu makipe afite abafana benshi.

5. Icyizere kiragaragara ku bijyanye no kuzataha izamu

Ahanini muri iyi mikino yagaragayemo ibitego bitatu, hanagiye habonekamo abakinnyi batsinda ibitego birenze kimwe, Nahimana Shassir wa Rayon Sport afite bibiri, abinganya na Kambale Salita Gentil wa Etincelles. Ikiza ni uko ibitego byinshi byagiye binatsindwa n’abakinnyi bakina basatira izamu.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/10/2016
  • Hashize 8 years