Ibintu bitangaje utari uzi kuri Rayon Sport na APR Fc ziraza gucakirana mu masa ari imbere

  • admin
  • 24/10/2015
  • Hashize 8 years

Tariki ya 24 Ukwakira 2015 Ni umunsi wari utegerejwe n’abanyarwanda hafi ya bose by’umwihariko abakunda umupira w’amaguru bo baraba basubijwe igorora kumva ngo APR FC na Rayon Sports zirakina kuko nibwo babona umupira wuje ishyaka ku makipe yombi cyane ko benshi bakunze kwemeza ko Izi kipe zombi nizo zikunze kugira abafana benshi hano mu Rwanda kandi nk’uko ibyegeranyo bitandukanye bigenda bigaragaza ko aya makipe akunda kurangwa no guhangana cyane iyo yahuye. Ikindi kandi nizo kipe zihora zihanganiye gutwara igikombe cya Shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 ukwezi k’ukwakira barakina umukino ubanza wa shampiyona(phase aller )

Amakipe yombi arahurira mu mukino wa 43 mu mateka ya yo muri samipyona y’icyciiro cya mbere mu Rwanda kuva mu 1995. Mu mikino 42 aya makipe amaze guhuriramo muri Shampiona y’u Rwanda, Rayon Sports yatsinzemo imikino 12, APR FC itsindamo 17, zinganya imikino 13. Muri iyo mikino 42 ya Shampiyona hamaze kubonekamo ibitego 121. Rayon Sports yatsinzemo ibitego 56 mu gihe APR FC yinjijemo ibitego 65. Aya makipe kandi ntajya apfa gukina imikino iyo ariyo yose (nk’imikino ya gicuti) ahubwo nk’uko bivugwa n’abafana b’aya makipe ngo akunze guhuzwa na leta. Kuva izi kipe zatangira guhura nta mukinnyi n’umwe uratsinda byibura ibitego 3 mu mukino (hat trick) Umukino wa APR FC na Rayon sports ni umukino ngaruka mwaka mu mikino yose ya za shampiyona, niwo mukino urebwa n’abafana benshi.



Uhereye ibumoso: Usengimana Faustin, Tubane James, Kwizera Pierrot, Bizimana Djihad, Peter Otema, Imanishimwe Emmanuel. Abunamye uhereye ibumoso, Sina Jerome, Manzi Sincere, Ndayishimiye Eric Bakame, Ndatimana Robert na Ndayisenga Fuade

Ku ruhande rw’Ikipe ya Rayon Sport igiye gukina uyu mukino nyuma y’intambara imazemo iminsi n’umutoza wabo ukomoka mugihugu cy’Ubufaransa David Donadeyi bikaza kugera n’aho ubuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sport bufata umwanzuro wo guhagarika uyu mutozi umukino umwe kubw’amahirwe make uza kuba umukino ukomeye cyane nk’uyu ubahuza n’ikipe bakwunze kwita mukeba wabo.


Kwizera Olivier, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Ndahinduka Michel Bugesera, Mukunzi Yannick na Nshutiyamagara Ismael Kodo. Abunamye: Bayisenge Emery, Ngabo Albert , Issa Bigirimana, Djamar Mwizeneza na Rusheshangoga Michel.

Ku ruhande rwa APR Fc yo usibye ibibazo bya bamwe mu bakinnyi baza kuba batagaragara muri uyu mukino ntakindi kibazo iza kuba ifite nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abafana bakomeje kugenda babitangaza ko biteguye umukino n’ubwo imbogamizi ziri tekinike zitajya zibura.

Tubibutse kandi ko umukino uherutse guhuza aya makipe yombi hari ku itariki ya 22 Gashyantare muri uyu mwaka wa 2015 aho APR Fc yawutsinzemi ikipe ya Rayon Sport akayabo k’ibitego 4 byose ku busa aha abafana bo ku mpande zombi bakaba biteze impinduka ku mpande zombi. Nange nka Snappy nababwira nti amahirwe masa kuri buri ruhande kuko ngewe zose ndi umufana wazo.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/10/2015
  • Hashize 8 years