Ibintu bitandatu byingenzi byungukirwa muri Divayi itukura ( Red wine)

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Igihe ngo dufata kuburyo bwagenywe divayi itukura, ishobora kuduha intungamubiri nyinshi mubuzima bwacu. Ari siyansi ndetse na n’ ubuvuzi byombi byemeza ko nibura akarahuri kamwe ka Divayi itukura ku munsi gashora kuba keza kuri buri muntu. Ibyo bigatuma ugafata wese ubudahangarwa bwa antioxidant igabanya umuvuduko wa oxygen.

1. Irwanya kanseri(cancer)

Nkuko urubuga elcrema.com rubitangaza, iyi red wine yifitemo antioxidant ishobora kurwanya, amamorikire yinnjira mu mubiri akawangiza. Iyi antioxidant ikize kuri anticancer igabanya gukura kw ‘iruhurirane rwindwara. Abanga muri siyansi bagaragaje ko iyi antioxidant iba muri divayi itukura(red wine) igabanya kanseri y’ uruhu, ndetse n’ iya mabere.

2. Yongera ubuzima gatozi bw’umutima

Ntagushidikanya ko intungamubiri zituruka ku bimera no ku mbuto ziba muri red wine zirwanya indwara z’ umutima(flavonoids). Gufata ako karahuri ka divayi itukura ku munsi ngo bishobora gufasha Cholesterol zirinda umuvuduko wa maraso no kuvura kwa maraso(formation of blood clots).

3. Igabanya ububabare bw’umubiri

Abahanga muri siyansi bagaragaje ko divayi itukura(red wine) resverastrol irwanya subusitanse ya oxidation yangiza uburyo bw’ imihumekere. Kandi ngo ifite imbaraga zo guhagarika COX-2 enzyme yongera ububabare mu mubiri. Iyi Resverastrol ishobora no gukiza indwara z’ ububabare nka arthritis.

4. Yongera imbaraga z’ ubwonko

Divayi itukura (red wine) ngo ni nziza ku bwonko bw’ umuntu. Bitewe n’ iyi antioxidant ibamo, ngo iyi divayi yongera imbara z’ imikorere y’ ubwonko ndetse igatera impinduka nziza z’ ubwonko.

5. Igenzura uburemere bw’ umuntu

Divayi itukura(red wine) ifasha mu kugabanya umubyibuho ni uburemere mu mubiri, nkuko tubikesha ubushakashasti bwa COSMOPOLITAN Magazine bwemeje ko iyi divayi inafasha mu gutwika ingano y’ ubushyuhe bwo mu biribwa.

6. Ifasha kugabanya umunaniro wo mu mutwe (stress) no kuruhuka.

Ntushobora kumva akamaro ka divayi itukura!!!, nkuko tubikesha Cosmopolitan magazine, ngo iyi divayi idufasha mu kuruhuka neza ku mpere z’ umunsi kuwayifashe. Ndetse ikagabanya siteresi ishobora kwangiza ubwonko.

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years