Ibintu bikomeje kuzamba kuguhisha amakuru y’urupfu rw’uwahoze ari Umuvugizi w’Igipolisi

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ibintu bikomeje kuba agateranzamba kuguhisha amakuru y’urupfu rwu wahoze ari Umuvugizi w’Igipolisi muri Uganda ,Abantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba mudasobwa mu nyubako ya Guverinoma ikorerwamo ibijyanye no kubika amakuru [(Government Analytical Laboratory (DGAL)] ikorera mu biro bya Minisitiri w’ubuzima mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, 2018.

Aba bagabo barimo Abdul Wabera, Bosco Anyazo ndetse na Andrew Okello bashinjwa gushaka kurigisa amakuru akubiyemo ibikorwa by’iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera IGP Andrew Kaweesi bikaba bikekwa ko hari uwari yayabatumye mu rwego rwo kugirango batinze iperereza cyangwa bariburizemo.

Umwe muri aba bagabo witwa Wabera ni we wabashije kwinjira muri iriya nyubako yiba mudasobwa 5 zari zibitse amakuru y’ingenzi menshi arimo n’ayiperereza ku rupfu ry’uwari umuvugizi wa polisi ya Uganda wapfuye yishwe mu mwana ushize wa 2017.

Mugenzi we Anyazo ngo icyo gihe yari yasigaye ku marembo ari kumucungira akanamuha amakuru y’uko hanze byifashe.

Muvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire avuga ko aba bagabo bombi bafatanyije kwiba izi mudasobwa barangiza bakazigurisha kuri Andrew Okello usanzwe akora akazi ko gutunganya umuhanda, akaba yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 4Kamena.

Polisi ivuga ko ikirimo kwegeranya ibimenyetso ngo ibe yabasha kumenya uwatumye aba bagabo kwiba mudasobwa zibitse amakuru akomeye cyane arimo ashingiye ku iperereza ku rupfu rwa Andrew Kaweesi.


Chief editor

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years