Ibintu 8 byafasha buri muntu wese kwirinda kwibagirwa ndetse no kwiyitaho.
- 01/10/2015
- Hashize 9 years
Wibagirwa buri gihe amazina y’abantu mukorana, ushaka buri gihe imfunguzo zawe cyangwa se amataratara wibagiwe aho wayashyize? Byanze bikunze ubwonko bwawe burananiwe.
Urubuga rwa doctissimo.fr rwatanze uburyo umunani umuntu yakoresha kugira ngo yongerere imbaraga ubwonko bwe, ndetse yirinde no kwibagirwa bya hato na hato.
Ubwonko ntibusaza na gato, gusa ikiba gikenewe ni ukubukoresha, no kumenya umwanzi wabwo. Inama zikurikira zagufasha kuvugurura ubushobozi bwo kwibuka k’ubwonko:
1.Gukina
Gerageza gukina imikino itandukanye nka dame, igisoro n’indi mikino yose ituma ukoresha ubwenge. Niba nta muntu wo gukinana na we uhari, ifashishe magazine, ndetse n’imbonerahamwe y’amagambo anyuranyije.
2.Kwiga
Kugira ngo ufate ubwonko bwawe neza ugomba kubukoresha. Gusa ntacyo bimaze kwiga ibintu bitazakugirira akamaro. Fata mu mutwe ibyo ukenera mu buzima bwawe bwa buri munsi. Urugero ni nko gufata mu mutwe nomero za telefoni ukenera buri munsi, aho kujya kuzireba aho zanditse buri uko uzikeneye. Gerageza kandi gufata mu mutwe urutonde rw’ibyo uri bukenere mbere yo kujya mu isoko n’ibindi.
3.Gusinzira
Ubwonko bwifashisha ijoro mu kuyungurura no kubika ibyabaye ku manywa. Mu byiciro by’ibitotsi, imyakura y’ubwonko itunganya amakuru iba yakiriye ku manywa. Iyo rero umuntu acitswe ibyiciro 2 cyangwa 3 by’ibitotsi, bihungabanya ubushobozi bwawe bwo kwibuka.
4.Kurya
Indyo nziza kandi yuzuye igira umumaro munini ku bwonko, kuko ituma bubona intungamubiri zose buba bukeneye ngo bukore neza. Si ngombwa amafi, nk’uko byibeshywa na benshi, kuko ibyiza bya phosphore iba muri yo ku bwonko bitigeze byemezwa n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.
5.Kutanywa inzoga
Alcool nyinshi ifashwe mu myaka mike ituma habaho kwangirika kw’imyakura y’ubwonko. Ibi byiyongera cyane ku bantu banywa inzoga mu buryo bukabije.
6.Kwitoza kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye
Niba ufite igihe unabishaka, ushobora kwitoza ubumenyi bw’ikirere, kumenya ubwoko bw’inyoni, inyenyeri n’ibindi
bitandukanye. Ibi bituma ubwonko bukomeza kugira ubushobozi
bwo gufata no kwibuka.
7.Gusubiramo amagorane
Hari interuro ziri mu ndimi zitandukanye zifasha gutandukanya no kuvuga wihuta amagambo yenda kuvugwa kimwe, ari byo mu Kinyarwanda twita amagorane. Kuvuga bene ziriya nteruro bifasha ubwonko kuzamura ubushobozi bwo gufata.
8.Gusoma
Gusoma ni igikorwa gifasha ubwonko kurusha ibindi byose. Gusoma bitunganya bikanongera ubushobozi bw’ubwonko.
Yanditswe na sarongo taget9@yahoo.com/Muhabura.rw