Ibintu 7 wakurikiza ugiye gutangira Umushinga (Uruganda) cyangwa Gushora imari mu gikorwa

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Burya umuntu wese ufite ibikorwa byinshi yagezeho haba mu bucuruzi cyangwa mu bundi butunzi buturutse ahantu henshi hatandukanye, iyo uganiriye nawe usanga akubwira zimwe munzira aba yaranyuzemo cyangwa akakubwira uburyo aba yarakoresheje ngo abashe kugera kuri ibyo bikorwa by’indashyikirwa aba yaragezeho

Aha twifashishije imbuga zitandukanye tubakusanyiriza bimwe mubintu ukwiye kumanza kumenya mu igihe waba ushaka gutangira umushinga wawe.




Menya ibyo bantu bashaka kugura apana ibyo wowe ushaka kugurisha:
Akenshi usanga abantu iyo tujya gufata umwanzuro wo gukora ikintu runaka tugendera kubyo twe twibwirako ribyo bizaduha inyugu. Aha kubashoramari ho rero siko bimeze kuko biba byiza iyo urebye ni iki gikenewe aho hafi y’aho ugiye guhyira ibikorwa byawe. Aha nshatse kuvuga niba ugiye urugero nko gushyira iduka ricuruza imyenda murusisiro runaka manza umenye ese abntu bahari kubwinshi kuburyo bazambera abaguzi banjye ni abahe? Ese ni urubyiruko cyangwa ni abakuze? Aha rero bigufasha kumenya imyenda uzarangura kuburyo izabona abaguzi muburyo bworoshye.

Burigihe nujya ubara amafaranga uteganya kwinjiza jya ubara ko uzasohora menshi: Aha ndacyeka kumva icyo ibi bivuze bitakoroha cyane wenda kumuntu utarabashije kwiga amasomo ajyanye n’icungamutungo, gusa aha icyo nshaka gusobanur ni ukuvuga ngo nib ugiye gutangira wenda umushinga w’ubucuruzi bw’inkweto uramanza ukamenya ngo inkweto imwe nzayirangura aya mafaranga nyuma nze nyicuruz aya n’aya, ubwo rero nujya kubara ntuzumve ngo uko ubitekereza niko bizahita bikugendekera ahubwo wowe byibuza gerageza ubare ko ayo uteganya kuzunguka ari make ugerernyije n’akenewe kuko niyiyongera bizaba byiza kuko bujy no mubuzima busanzwe birashimisha kubona ikintu utateganyaga kubona mugihe runaka.

Nibyiza guhora ushaka uburyo inyungu yakwiyongera: Aha biragoye ariko nanone biroroshye cyane kuko iyo ugiye kurangura ikintu aha ndavuga kuri wowe ugiye gutangira umushinga w’ubucuruzi nujya kurangura ikintu runaka manza urebe inyungu ushobora kuzakuramo kandi ujye uharanirako yaziyongera aho kugira ngo igabanuke cyangwa igume uko wayiteganyaga.

Emera ko kwiga byinshi bingana no kumenya byinshi: Aha iyo umuntu avuze kwiga bamwe duhita dukeka ko avuze kujya mwishuli n’amakaye n’amakaramu ukiga, ibi ntago ari kimwe n’ubwo byose byitwa kwiga kuko burya bahanga baravuga ngo iyi si turiho nayo ubwayo ni ishuli bivuzengo waba warageze mwishuli cyangwa utragezemo nawe kwiga ntibizahagarara kuko umunsi kumunsi ugenda wiga. Aha rero icyo nshaka kuvuga ni uko wowe ushaka gutangira umushinga wawe ukwiye kuba waharanira kumenya byinshi bijyanye nawo aha wakwegera inararibonye muri icyo gikorwa cyangwa n’abandi bantu batandukanye ubona bakugira inama z’uburyo wakwitwara mumikorere yawe.



Aho kugabanya jya wongera ibiciro:
Aha icyo nshatse kuvuga si uko ugomba kujya wongera ibiciro byagenwe aha urugero ndavuga nko kubicuruzwa ngo wenda wowe ufate nk’isabune igura ijana ujye uyigurisha ijana na cumi ahubwo icyo aha nakuburira udakwiye gukora ni ukuba wagabanya ngo ugurishe munsi y’igiciro cyagenwe kuko ni hahandi uzasnga urimo gufata amafaranga yawe bwite ukuye kumufuka ukayashyira muri ubwo bucuruzi kugirango wishyure cya gicuruzwa watanze kumafaranga make hanyuma ibi bikakuviramo intandaro yo kuba wahomba nugihe runaka.

Irinde kurambirwa: Ahanini usanga twebwe bantu dukunda ibintu tugezeho tutavunitse kandi mugihe gito gishoboka, aha rero urugero nko mubucuruzi ahanini mwitangira bisaba ubwihangane kuko biragora kugirango utangire igikorwa uhita ubona inyungu kwikubitiro. Ahanini usanga umuntu amanza kugira ibibazo bitandukanye byo kuba Atari yamenyera kuburyo abenshi usanga banamanza guhomba ho gato ariko wowe icyo uba usabwa ni ukwihangana no gukoresha ingufu n’ubwenge bwinshi ntakurambirwa.

Shaka Umujyanama w’ibikorwa byawe: Aha birashoboka ko waba utarigeze ugira umuntu ukugira inama mugihe wajyaga kwiga kumushinga wawe, ariko ntarirarenga isaha n’isaha uzabona inyungu ibamo nuramuka ufashe nk’umuntu w’inararibonye akajya akugira inama kabone n’ubwo yaba adasanzwe akora ibitandukanye n’uwo mushinga wawe wiyemeje gukora kuko bujya mubuzima ntamutwe umwe ujya wigira inama yanyayo ahanini bisab umwunganizi kabone n’ubwo waba ukeka ko wihagije.

Izi nama zavuzwe haruguru ndetse n’izindi nyinshi uzagenda ukura ahantu henshi hatandukanye nuramuk uzikurikije ndakwizeza ko uzakora ibikorwa byawe bikagenda neza kandi bikajya kumurongo kandi mwiza Kuzindi nama zitandukanye waba wifuza wakomeza utwandikira natwe tubereyeho kubafasha uko mubyifuza kose.



Yanditswena Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years