Ibintu 7 Ugomba gukora mbere yo kugira imyaka 40 y’amavuko

  • admin
  • 07/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu buzima bwacu usanga akenshi turangwa no kuvuga ngo iyo mba narakoze gutya wenda mba meze gutya cyangwa mba ndi aha n’aha. Ariko nyamara ngo burya ubuzima bwiza ndetse n’ahazaza heza haraharanirwa kuko si inzu ugenda ngo winjiremo ahubwo urabikorera, ninayo mpamvu twaguteguriye uburyo ushobora guharanira kugira ahazaza heza muri izi nama zikurikira.

1. Irinde kudasinzira bihagije nanone kandi wirinde kuryamira:
Ubusanzwe umuntu mukuru akenera byibuze kuryama hagati y’amasaha 7 na 9 ku munsi. Kudasinzira bihagije biteza ibibazo by’umubyibuho ukabije , byongera umuvuduko w’amaraso bigashajisha imburagihe kandi byongera agahinda gakabije. Ntukararane telephone mu cyumba uraramo kuko irekura imirasire ibangamira ibitotsi

2. Irinde kuba imbata ya za Televiziyo: Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Havard bwagaragaje kokureba televiziyo cyane byongera ibyago byo gufatwa na diabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse no kurwara indwara z’umutima, Guhora kuri computer nabyo ngo biteza ibibazo by’ubwonko naho urumuri rw’ubururu rwa telephones z’inyabwenge (smart phones) rutinza kubona ibitotsi

3.Irinde kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane Itabi: n’iyo waba unywa agatabi rimwe na rimwe ntuzabipfobye kuko nawe uri umunywi waryo. Kunywa itabi byongera ibyago byo kurwara za kanseri z’ibihaha , kugira amazi mu ngingo zitandukanye, ibibyimba byo mu bwonko, indwara z’umutima , n’izindi. Abahanga bemeza ko guhagarika itabi mbere yo kuzuza imyaka 40 bigabanya ibyago by’urupfu rw’imburagihe (gukenyuka ) kugeza kuri 90% Irinde kurya umunyu mwinshi kuko byongera impanuka zo guhagarara k’umutima. OMS/WHO itanga inama ko nta muntu wakagombye kurenza 5gr y’umunyu ku munsi Irinde kutimenyereza amazi ahagije : Iyo utamenyereye kunywa amazi ukiri muto , kwiga kuyanywa ukuze birakugora kandi amazi arwanya indwara nyinshi ariko iyo wibutse kuyanywa ari uko wafashwe n’indwara biba bigoye ko yagufashga neza nk’uko wayanywa utarasaza cg utararwara

4.Guhora urarikiye imibonano mpuzabitsina sibyiza:
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokerere bwagaragaje ko atari byiza ko ugeza ku myaka 40 utarabona uwo mubana, kuko ngo Iyo ushatse utinze biba bibi kuko ushobora kutanezezwa n’imibonano mpuzabitsina bikaba byakuviramo kubangamira uwo mwashakanye. Niba abana bamaze gukura ntawe ukikurushya , imibonano mpuzabitsina yagombye gushyirwa imbere mu byo mukora kugirango mwungukirwe n’ibyiza itanga iyo ikozwe neza kandi byubaka urugo bikarindsa gusaza imburagihe.

5. Irinde kurya ibiribwa byinshi bikorewe mu nganda : Ibi biribwa biba byongewemo imiti yo kubirinda gusaza kandi si myiza ku bantu batangiye gukura. Irinde kunywa ibisindisha ku rugero rwo hejuru Umubiri w’umuntu mukuru birawugora kwihanganira ibisindisha . Tangira kwimenyereza kutabinywa ku bwinshi utarageza ku myaka 40 Irinde kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga Ushobora kuba ujya wibeshya ko abantu bo kuri Facebook na Twitter ari inshuti zawe. Bya he ? Ntukabishinge ngo bakubuze kugirana imishyikirano myiza n’umuryango wawe ndetse n’inshuti zawe zifatika . Rekura abo muganirira mu bigagara ujye guhura n’abo muhura amaso ku maso mwungurane ibitekerezo unahumeke umwuka mushya

6. Ntugasimbuke amafunguro: iyo wiyirije kenshi bikongerera ibibazo byo kuza kurya cyane kuko amafunguro aza kukugeraho washonje cyane Tega amatwi umubiri wawe . uko ufashwe n’indwara jya wihutira kwivuza. Abantu benshi bibuka kwivuza indwara amazi yararenze inkombe nta kigikemutse . Jya wandika ku rupapuro aho wumva ubabara hose kugirango nugera imbere ya muganga utabyibagirwa. Kuko bijya biba ku bantu benshi


7. Ntukabe Tereriyo ku buzima bwawe:
Aha bireba cyane cyane abagore bageze mu myaka 30 no kuzamura bahora bavuga ngo nzaba njyayo ! Hehe ? kwa muganga ! Ugasanga ntibakoresheje ibizamini bya ngombwa ngo bamenye uko bahagaze ejo ukumva ngo yapfuye yazize ikibyimba cyo murio nyababyeyi. Kuko nta kintu bitaho. Abenshi baba baratangiye kwinjira mu bucuruzi no mu mirimo itandukanye ikababoha ikazabarekura babajyana mu bitaro. N’abagabo ni uko abenshi bapfa batarageza imyaka 40 cg bayirengeje ho gato bazira indwara zitamenyekanye kare ngo zivurwe maze bazimenya batinze zigahita zibahitana.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/03/2016
  • Hashize 8 years