Ibintu 7 bigaragaza ko umukobwa mu kundana adapfa kuboneka ahantu hose

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years

Niba uri umusore ukaba ufite umukobwa w’inshuti, ibimenyetso 7 bikurikira nibyo bishobora kukwereka ko ukunda umukobwa w’akataraboneka ndetse ntan’ahandi uteze kubona undi nkawe ndetse ukaba ugirwa inama yo gukora ibishoboka byose ngo umusigasire ntazigere akuva iruhande cyangwa ngo abandi bamugutware

1. Umukobwa kubwiza ukuri

Ibimubangamie ukora arabikubwira kandi atarya indimi. Ingeso mbi ugira zishobora kubangamira abandi ntaca kuruhande arazikubwira kandi agaharanira kugufasha guhinduka. Niba wangiza amafaranga, akwereka uko wabigenza ugateganyiriza n’ejo hazaza, niba utita kukazi kawe ,agufasha kukibonamo no kugakunda,..


2.Umukobwa Muhuza ibintu byinshi


Kuri iyi si biragoye kubona umuntu mukunda ibintu bimwe ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza 90% by’ibintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho .

4.Umukobwa gukundira uko uri, ntagukundira akazi ukora

Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,.. ni uwigiciro. Amafaranga si urukundo , afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo.

5.Umukobwa kubwira byose nta mbereka

Ukuri ku hahise he, umuryango we, ibibi byamuranze mu gihe mwari mutaramenyana,,..byose arabikubwira. Ntabwo akwereka ko ari intungane, agerageza kukwereka n’uruhande rwe agiraho intege nke yiyiziho.

6. Umukobwa ukumva

Iyo ufte ibibazo cyangwa ikindi kikubangamiye, niwe muntu ufata umwanya akakumva . Iyo wagize igihombo mu mishinga yawe agerageza kukwihanganisha akakwereka ko atariho ubuzima burangiriye. Umukobwa mukundana niwe muntu uba ugomba kukuba hafi igihe isi yakwanze abandi baguteye umugongo.


7. Umukobwa wishimira inshuti zawe n’umuryango wawe


Usanga yisanzura ,akunda akanubaha umuryango wawe n’inshuti zawe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years