Ibintu 5 bitera umugore n’umugabo kutizerana mu rugo rwabo.

  • admin
  • 26/10/2015
  • Hashize 9 years

Kenshi na kenshi haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, mu buzima tubamo bwa buri munsi hagenda hagaraga ubwumvikane bukeya hagati y’abashakanye, n’ubwo bose baba baratangiye bakundana by’indengakamere ariko nyuma yaho ingo zabo zigatangira kuzamo ibibazo byiganjemo no gusenyuka. Niyo mpamvu urubuga rwanyu Muhabura.rw rwabakoreye ubushakashatsi kubantu bubatse ingo ariko barangwa no kutizerana mu mubano wabo. Dore ibyo abenshi muri bo bahurijeho uko ari bitanu.



1. Gushakana bataziranye neza: Akenshi usanga abahanga bavuga ngo ingeso ipfa nyirayo yapfuye, rero akenshi hari igihe umugabo n’umugore mbere y’uko bashakana aba yaraguhishe zimwe mu ngeso ze cyangwa bagashakana hari ikintu yari amuziho bamara kubana ntakimusangane bityo agaherako akeka ko hari n’ibindi byinshi ajya amugiraho amakenga.



2. Guhuhuzwa n’akantu(Amafaranga): Aha bijya bibaho ko ushobora guhura n’umukunzi wawe ufite akazi nawe agafite yewe munahembwa amafaranga atubutse mwese, gusa iyo bibaye ngombwa ko umwe muri aba bashakanye ahura n’ikibazo cy’ubushomeri akabura ya mafaranga bituma umwe atangira kujya amuhisha zimwe muri gahunda ze cyane izijyanye n’amafaranga




3. Kugenzurana: Ikoranabuhanga ryaje ubu ryazanye byinshi kuko iyo uvuze ngo uhagurutse murugo ho gato ugasanga Telefone zirimo gucicikana ubazwa aho ugeze cyangwa ibyo uhugiyemo ibi rero bitera abagabo cyane kutizera abagore babo. Kuko akenshi umwe aba avuga ati impamvu ambaza ibi byose ni ikizere gikeya.


4. Kumva ko Icyaha cyakozwe kitababarirwa: Abashakanye bahura n’inzitizi nyinshi n’ubwo n’ibyishimo biba murukundo rwabo ari byinshi gusa aha iyo umwe akoshereje undi cyane ko ntazibana zidakomanya amahembe bikaba ngombwa ko hasabwa imbabazi ugasanga umwe aranangiye yanze gutanga imbabazi wenda avuga ko ikosa ryakozwe rifite uburemere bituma uwo bashakanye amugabaniriza ikizere kuberako aba yanga ku muha imbabazi akenshi akeka ko afite abandi ajya kuziha.



5. Kuba umwe mubashakanye afite abana yabyaye hanze: Aha umwe mu bashakanye yaba umugore cyangwa umugabo ugasanga wenda afite abana atabyaranye n’uwo babana usanga amuhoza kunkeke kuko niba ari umugore ufite abandi bana hanze umgabo aba yumvako isaha n’isaha uyu mugore ashobora kongera kujya kubyarana na wa mugabo babyaranye mbere. Icyo gihe rero nta kizere na gikeya ashobora ku mugirira kuko ahora amugenzura kuri abo bana.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2015
  • Hashize 9 years