Ibintu 13 Abagore bakwiye gukora , kugirango abagabo ba biyumvemo

  • admin
  • 07/07/2016
  • Hashize 8 years

Abagore benshi bibaza uko bafatagabo babo kugirango bahore babiyumvamo ndetse no kuba bagira impungenge ko babaca inyuma biveho. Ibi ni bimwe mu bintu by’ibanze byagufasha kwigarurira umutima w’umugabo wawe:

1.Kubaha umugabo: Mufate nk’umutware, umwereke ko agufatiye runini

2.Gucisha macye: Niba hari akabazo kabayeho mu rugo, ntugakunde kwisaza cyane ngo umwereke ko atagukira.

3.Kugira isuku ( mu rugo, by’umwihariko mu cyumba cy’uburiri): Ibi bizatuma umugabo wawe yumva akwishimiye kandi bimuhuze kuba yatekereza kuguca inyuma.

4.Kwita ku bana: Abagabo benshi n’ubwo batagaragariza abana urugwiro, ntibivuga ko batabakunda rwose. Ahubwo baba bashaka gusa nyina w’abana inshingano zo kubamenyere.

5.Kwambara ( umugore yikwije): Ibi byereka umugabo ko wiyubaha, umwubaha kandi umwubahisha bityo bigatuma akomeza kukwishimira.

6.Kwakira umugabo neza igihe atashye, ukamenya ko agomba gukaraba, kugaburirwa n’ibindi bijyanye no kumwakira, ukamwitaho ndetse ukamwereka ko kuba atashye ubyishimiye cyane.

7.Guhora ucyeye: Gerageza guhora wambaye neza ni ukuvuga imyambaro imeshe inateye ipasi buri gihe, waba uri mu rugo, mu kazi n’ahandi hose.

8.Umugore akwiye gutekera umugabo igihe yiriwe mu rugo kuko biri mubishimisha umugabo,

9.Umugore niwe ugomba gufata iya mbere akaganiriza umugabo ku bintu bitandukanye, cyane ibyerekeranye n’urugo nyuma y’udukuru dusekeje.

10.Umugore ntagomba kwereka umugabo ko abababaye mu gihe umugabo nta ruhare yabigizemo.

11.Umugore agomba kwita ku muryango we, ni ukuvuga abo murugo by’umwihariko.

12.Umugore agomba kuba afite imico myiza, ni ukuvuga agerageza kwitwararika ku mico y’umugabo ngo atavaho amubangamira.

13.Umugore agomba kubaha umugabo bidasubirwaho kandi akamuhesha ishema n’icyubahiro mu bandi.



Yanditswe na Sarongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 07/07/2016
  • Hashize 8 years