Ibintu 10 byakwereka ko umuhungu akunda umukobwa by’ukuri cyangwa yishakira kuryamana nawe

  • admin
  • 15/05/2018
  • Hashize 6 years

Ni gute wowe mukobwa cyangwa mugore, wamenya niba umugabo agukunda by’ukuri? Iki ni ikibazo gikomeye Ku gisubiza kuko hari bamwe mu bagabo benshi baba bifitiye irari ryo gukunda abagore ariko bakaba bafite umugambi wo kuryamana nabo Atari ukugira ngo bashyingiranwe.Gusa hari n’abandi bakunda abakobwa babafitiye umugambi wo ku rushinga ndetse rugakomera nta buryarya.

Mukobwa Ibi ni ibimenyetso 10 byakwereka niba umuhungu agukunda by’ukuri cyangwa yishakira ko muryamana gusa.

1.Iyo ashishikajwe no kumenya uko umunsi wawe wagenze, bivuze ko aba ashaka ko mukundana bizira uburya bitagamije ukuryamana.

2.Iyo akwandikiye cyangwa akaguhamagara mu gitondo, bisobanuye ko uri ikintu cyambere atekerezaho igihe cyose, bivuze ko agukunda by’ukuri ndetse anacyeneye ko mwazashyingiranwa.

3.Iyo akwandikiye ariko akabikora ninjoro, aba yishimiye cyangwa ashishikajwe no kuryamana nawe, mu by’ ukuri ntabwo aba agambiriye ko mwazashyingiranwa usibye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa.

4.Uko akwita bishobora kukugaragariza niba agukunda by’ukuri cyangwa ashaka ko mwiryamanira.Akenshi azakwita amazina wumva ntakizere atanga k’umubano wanyu w’ahazaza mwembi usibye y’amazina ashirana n’agahararo.

5.Iyo agusabye ko umwoherereza amafoto yawe agaragaza umbwambure bwawe ukoresheje telefone ,aba yishimira Ku kwamamaza gusa nta rukundo aba agufitiye ruzatuma mushyingiranwa usibye kuryamana.

6.Ikintu kibaho iyo muri kumwe cyerekana ko agukunda by’ukuri cyangwa ko mukundana byo kuryamana.Iyo ashaka ko mugirana ikiganiro kiza,icyo gihe muba mukundana bifite intego yo kurushinga.Ariko iyo ibyo akora byose biganisha kuba yagukorakora Ku mabuno, kukwitegereza cyane cyangwa Ku kwiyegereza cyane muhagaze, ntakabuza ibyo aba acyeneye biba ari ukuryamana gusa.

7. Iyo yohereje ubutumwa, ibyo ategura byose bikaba ari ukukubona kandi akavuga n’ibintu bidasobanutse, ibyo byose aba ashaka kuba ari ukwiryamanira gusa.

8.Iyo ahora aguhamagara cyangwa akakwandikira bikaba ikiganiro kirekire kidafite icyo kigamije, burya aba agukunda bya nyabyo nta gushidikanya.aha bisobanurwa n’uko akenshi iyo ashaka ko muryamana akuganiriza avuga ngo ndagukumbuye mukunzi ndetse n’ibindi byinshi.

9. Mu gihe muri gukorana ikiganiro,iyo ibyo ari kuvuga byose biba byerekeranye n’ibice bigize umubiri wawe kandi atari si uko abashaka ngo akumenye neza,icyo aba ashaka nta kindi usibye kuryamana nawe.

10.Iyo ashaka kumenya byinshi kuri wowe mu biganiro byose mugirana,icyo gihe aba agukunda bitagira amacyemwa kandi bishobora kurangira mushyingiranywe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/05/2018
  • Hashize 6 years