Ibimenyetso ndangamateka by’imisezero y’Abami b’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu ruhererekane rw’ibimenyetso ndangamateka dufite mu Rwanda, harimo n’imisezero y’Abami b’u Rwanda.

Imisezero y’Abami ni ahantu bashyinguraga Abami cyangwa se aho baba baratangiye (aho bapfiriye). Ni nayo nkomoko y’amazina y’imisozi, imidugudu n’Utugali, byitwa Musezero kubera ko hari umwami wahaguye cyangwa se wahashyinguwe.

Nk’uko tubikesha igitabo “Imizi y’u Rwanda” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kubatekerereza amwe mu mateka y’amarimbi y’abami b’u Rwanda n’aho aherereye nk’ikimenyetso ndangamateka.

Abami b’u Rwanda bagiraga amarimbi yihariye bashyingurwagamo, ariyo bakunze kwita Imisezero.

Rimwe mu marimbi ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo riherereye mu Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo ugeze aho iryo rimbi riherereye, nta kigaragaza ko ari irimbi koko kuko usanga hatuye abaturage benshi kandi bahahinga nta kibazo bafite, ariko ntawabura guha agaciro ibyo amateka atwemeza ko hatabarijwe abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo.

Kugeza ubu, nta mva z’abo Bami zihagaragara, usibye imva y’Umwami Kigeli IV Rwabugili. Akimara gutanga, bahise bamwosa bajya kumushyingura mu mva zashyinguwemo ba Sekuruza aho i Rutare.

Kugeza ubu abami bahashyinguwe i Rutare ni aba bakurikira, hamwe n’abagabekazi babo :

1. Kigeli I Mukobanya, watwaye ahasaga mu wa 1378-1411, yatabarijwe i Nyansenge, I Rutare

2. Ndahiro II Cyamatara, watwaye ahasaga mu wa 1477-1510 atabarijwe i Munanira h’i Rutare

3. Ruganzu II Ndoli, watwaye ahasaga mu wa 1510-1543, yatabarijwe i Rutare

4. Mutara I Nsoro II Semugeshi, watwaye ahasaga mu wa 1543-1576,yatabarijwe ahitwa ku Rurembo h’i Rutare.

5. Kigeli II Nyamuheshera, watwaye ahasaga mu wa 1576-1609, yatabarijwe i Nyansenge h’i Rutare

6. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, watwaye ahasaga mu wa 1609-1642 yatabarijwe i Rutare

7. Cyilima II Rujugira, watwaye ahasaga mu wa 1675-1708 atabarijwe i Rutare

8. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, watwaye ahasaga mu wa 1741-1746

9. Yuhi IV Gahindiro, watwaye ahasaga mu wa 1746-1802, yatabarijwe i Munanira h’i Rutare

10. Mutara II Rwogera, watwaye ahasaga mu wa 1830-1853, yatabarijwe i Rambura h’i Rutare

11. Kigeli IV Rwabugili, watwaye ahasaga mu wa 1853-1895, yatabarijwe i Munanira h’i Rutare

Hari n’Abagabekazi batabarijwe i Rutare, abo ni :

1. Nyiramibambwe III Nyiratamba watabarijwe ku Gatwaro, i Rutare

2. Nyirayuhi V Kanjogera yatabarijwe i Munanira mu Murenge wa Rutare

Abami batabarijwe ahandi

1. Gihanga I Ngomijana watwaye ahasaga mu wa 1091-1124 yatabarijwe i Muganza ya Kayenzi muri Kamonyi

2. Ruganzu I Bwimba, watwaye ahasaga mu wa 1312-1345, yatabarijwe I Nkungu na Munyaga (Rutonde –Kibungo ) ubu ni mu Karere ka Rwamagana

3. Cyilima I Rugwe, watwaye ahasaga mu wa 1345-1378, yatabarijwe i Butangampundu (Mugambazi) ubu ni mu Karere ka Rulindo).

4.Yuhi II Gahima II, watwaye ahasaga mu wa 1444-1477, yatabarijwe i Kayenzi ka Mugenda ho mu Busigi ( Tumba- Byumba) muri Rulindo.

5. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, watwaye ahasaga mu wa 1411-1444 yatabarijwe i Remera y’Abaforongo muri Rulindo.

6. Yuhi III Mazimpaka, watwaye ahasaga mu wa 1642-1675, yapfuye yiyahuje imanga y’urutare, umusezero we uri ku Kibuza cya Nkingo ku ijuru rya Kamonyi.

7. Kigeli III Ndabarasa, watwaye ahasaga mu wa 1708-1741, yatabarijwe i Kayenzi mu Nduga mu Karere ka Kamonyi.

8. Mutara III Rudahigwa watwaye kuva ku wa 26 Ugushyingo 1931 kugeza ku wa 25 Nyakanga 1959, yatabarijwe i Mwima mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza

9. Kigeli V Ndahindurwa kuva ku wa 25 Nyakanga 1959 Kugeza ku wa 28 Mutarama 1961, yatanze ku wa 15 Mutarama 2017 yatabarijwe i Mwima mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Hari n’Abagabekazi batabarijwe ahandi

1. Nyirakigeli I Nyankuge yatabarijwe ku Kabira, Shyorongi muri Rulindo.

2. Nyirayuhi II Matama, yatabarijwe i Remera y’Abaforongo muri Rulindo.

3. Nyirakigeli III Rwesero watabarijwe ku Kabira, Shyorongi muri Rulindo.

Hari Abami n’Abagabekazi batagiraga imisezero :

1.Nyiramibambwe II Nyabadaha, wahiriye mu nzu mu Ngoma y’ i Bunyabungo ubwo yahungaga igitero cya kabiri cy’Abanyoro.

2. Mibambwe IV Rutalindwa witwikiye mu nzu mu ntambara yo ku Rucunshu.

Abami batazwi imisezero ya bo barimo:

1. Kanyarwanda Gahima watwaye ahasaga mu wa 1124-1157

2. Yuhi I Musindi watwaye ahasaga mu wa 1157-1180

3. Ndahiro I Ruyange watwaye ahasaga mu wa 1180-1213

4.Ndoba watwaye ahasaga mu wa 1213-1246

5.Samembe watwaye ahasaga mu wa 1246-1279

6. Nsoro I Samukondo watwaye ahasaga mu wa 1279-1312

Abandi ni Yuhi V Musinga waguye ishyanga ubwo Ababiligi bamuciraga i Kamembe nyuma yaho agahungira i Moba, ari na ho yaguye ku wa 25 Ukuboza 1944.

Uwatabarijwe bwa nyuma I Rutare mu mateka y’u Rwanda, ni Nyirayuhi Kanjogera w’Injonge (cyari igisingizo cye) waciye agahigo ko kuba Umugabekazi w’Abami babiri, Rutalindwa na Musinga, na we yatangiye I Moba muri Kamena 1940.

Mu ishyingurwa rye ryayobowe n’ibikomerezwa byo ku Ngoma ya Musinga baherekejwe n’umuja we Nyirantwali wari umutoni wa Kanjogera, bamushyingura mu rugo rw’uwitwa Baziki n’umugore we Karaboneye, bamaze kumushyingura bahabagira impfizi yitwaga Kezaburanga, bahamara iminsi myinshi bamwiraburira.

Mu wa 1998, ni bwo hatanzwe itegeko ry’uko imva z’abami zigomba kwitabwaho, icyo gihe ni bwo babonye aho Rwabugili wari umaze imyaka 103 atanze ari, imva ye barayubakira. Na ho iya Kanjogera barayihorera, iyo uhageze usanga imva ya Rwabugili iri haruguru y’umuhanda yubakiye, na ho iya Kanjogera ikaba munsi y’umuhanda mu biti by’avoka bihari

Salongo Richard

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/10/2020
  • Hashize 4 years