Ibimenyetso bizakwereka ko ukanda umugabo wubatse ariko utabizi

  • admin
  • 28/11/2015
  • Hashize 8 years

Bikunze kubaho cyane ko umukobwa ahura n’umugabo cyangwa se wenda ushobora kubaumubona mo umusore ariko mu by’ukuri yasize urugo rurimo umugore ndetse n’abana rero nawe uri umukobwa mwahura aka kubeshya ko ari umu seribateri nawe uti nitomboreye umukunzi kandi muby’ukuri urimo wishuka. Aha rero twakusanyije ibimenyetso 7 bizakwereka ko uwo mukundana afite umugore mu yasize murugo.

1. Kwitaba telephone yiherereye
Akenshi mwene aba bagabo iyo masohokanye cyangwa ahandi hose mwaba murikuganirira, telefoni nyinshi azitabira hanze. Ntabwo aba ashaka ko umenya ko afite umugore cyangwa ngo avuge ibintu byerekeranye n’urugo umwumva kuko wahita umuvumbura.


2. Aguhisha ibintu byinshi:
Mu biganiro byinshi mugirana nk’abantu mukundana, akunda kuguhisha ibintu byinshi. Hari ingingo mugeraho agahita azihindura ntashake kuzivugaho. Iyo ari umusore mukundana, byose murabiganira ntacyo aguhisha,ntanicyo yishisha. Ariko umugabo wubatse kuko hari ibyo aba adashaka ko umenya , agira amacenga menshi mu mvugo ye,ibikorwa akugaragariza.

3. Nta mishinga miremire aba agufiteho:
Iyo ukundanye n’umusore, ikizakubwira ko urukundo rwayu rufite icyerekezo ni uko uzumva ashaka ko mupanga imishinga miremire. Uyu mugabo waguyeho ugira ngo ubonye umukunzi , we siko bigenda. Ntakintu cy’ahazaza cyangwa umushinga muremure agufitiye cyangwa agushyiramo. Ni urukundo rwo kuryoshya gusa ibindi ntubimubaze.

4. Aguteretesha amafaranga: Nubwo n’abasore bamwe babigira ,ariko mwene aba bagabo baba bafite ingo,bateretesha amafaranga gusa. Ikintu cyose ni ukwishyura. Kwita ku musatsi wawe, kukugenera impano zinyuranye kandi zihenze . Amafaranga nibwo buryo aba afite hafi bwo kukwereka ko agukunda. Ntagufitiye urukundo ahbwo arashakako agera ku ngingo,mukaryamana. Ntitwirengagize ko hari n’abandi baba bafite ururimi rutyaye,imitoma no kugutetesha babizi.

5. Gahunda zose zikorerwa mu kabari : Ntakuntu wakundana n’umuntu utazi aho ataha,abarizwa,akora. Uyu mugabo rero kubera ko adashaka ko umenya ibye, ntaba ashaka kukwereka aho ataha. Akenshi gahunda zose muzikorera mu kabari,hoteli,.. niho hamwoohera guca umugore we inyuma. Kirazira ko yakwereka iwe. Hari n’ababa bafite amayeri menshi ,akajya yifashisha urugo rwa mugenzi we bari ku isiri.

6. Impeta: Nubwo hari abagabo baba batagira isoni zo gutereta inkumi bambaye n’impeta igaragaza ko yubatse, abenshi babanza kuzikuramo. Iyo uri umuntu uzi kwitegereza, hari igihe ku rutoki rwe impeta iba yarishushanyije. Niba ubona umukeka , itegereze neza urutoki abashakanye bambaraho impeta. Hari igihe wagira amahirwe ukahamufatira .

7. Ntashobora kwitaba telefoni mu masaha akuze ya nijoro. :Iki ni ikimenyetso nacyo gifatika cyane. Umugabo wubatse akenshi iyo umuhamagaye mu masaha ya nijoro ntakwitaba. Aba arikumwe n’umugore we,ntashaka kuvumburwa, arakwihorera akaguhamagara bukeye. Niba bibaho kenshi ,ko iteka iyo umuhamagaye nijoro atakwitaba,cyangwa mwanavugana ukumva ntashaka ko muganira ibintu byinshi,tangira kugira amakenga umushakeho amakuruahagije.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/11/2015
  • Hashize 8 years