Ibimenyetso bigaragaza ubuhangange bwa muntu mu mateka reba inzu 15 zitangaje ku’isi (amafoto)
- 25/01/2016
- Hashize 8 years
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubuhangange n’ubuhanga bwa muntu mu mateka, ni inyubako. Uko iminsi yagiye isimburana, abatuye Isi basize umurage w’inyubako zitandukanye zinogeye ijisho.
Zimwe muri zo zagiye zimara imyaka isaga 100 zitaruzura, izindi zaciye agahigo mu minsi yashize ariko nyuma zisimburwa n’izindi
.
Izi ni zimwe mu nyubako zubatse gihanga ku bw’ikinyamakuru The Business Insider, muri zo hari iziri mu murage w’Isi wa UNESCO.
Amacumbi ya Marina City mu mujyi wa Chicago yubatswe mu 1964
Bazilika ya Sagrada Familia (Umuryango Mutagatifu) i Barcelonne muri Espagne, imaze imyaka isaga 100 yubakwa, kugeza ubu ntiyari yuzura, biteganyijwe ko izuzura neza mu 2026
Centre Pompidou i Paris mu Bufaransa
Icyuma cy’umuziki (Orgue) kiri muri katederali ya Chartes
Imbere mu musigiti w’ubururu
Imbere muri Sagrada Familia
Ingoro ya Neuschwanstein mu ntara ya Bavaria mu Budage
Ingoro ya zahabu ya Amrtsar mu Buhinde, ni icyicaro cy’idini ya Sikh
Ishuri ry’indimi rya Penleigh na Essendon muri Melbourne, Australia
Urusengero rw’abapoloso rwa Temppeliaukio mu mujyi wa Helsinki (Finland).
Urusengero rw’abapoloso rwa Temppeliaukio mu mujyi wa Helsinki (Finland).
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw