Ibimenyetso 7 bizakwereka ko inshuti yawe igukunda by’ukuri

  • admin
  • 06/12/2016
  • Hashize 7 years

Kugira inshuti yawe y’umugore cyangwa umukobwa ukwiyumvamo kandi ukwishimira ntako bisa mu buzima kuko biba ari iby’igiciro.

Rimwe na rimwe hari igihe ugira umwaku cyangwa se amahirwe make ugakundana n’umukobwa utakwitaho, ibi birababaza mu buzima kandi bikanica mu mutwe iyo ntakwihangana ugira muri wowe.

Ibyo bimenyetso 7 bizabikubwira ni ibi bikurikira:

1.Kuba yakwitangira mu buzima bwe akemera kuba yakirengera ingaruka zawe

Umugore cyangwa umukobwa ukwishimira mu buzima uzamubwirwa nuko azakwitaho mu buryo budasanzwe kandi akemera kukwitangira mu bibazo byose ushobora kuba wahura nabyo byose.

Azakwitangira mu gihe abandi bazaba batakwitayeho bakwihanye, bizakunezeza mu gihe abandi bantu bazajya bakubwira ko umugore wawe ari umuntu mwiza kandi agira umutima ukunda utameze nk’uw’abandi bagore cyangwa bakobwa.

2.Abayumva muri we amezeneza cyane igihe muri kumwe cyangwa mutari kumwe

Umugore uzumva akwishimira kandi yumva akunezerewe igihe cyaricyo cyose mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe, ndetse rimwe na rimwe nawe ukabibona ko akwiyumvamo bizakunezeza cyane kandi bigushimishe.

Iki kizakwereka ko umugore wawe cyangwa umukobwa ukundana nawe akwiyumvamo kandi agukunda by’ukuri.

3.Ntazagira ikibazo cyo kuba yagenda akuratira abandi cyangwa akuvuga mu bandi

Igihe uzabona umukunzi wawe akwishimira kandi atagira ikimwaro cyo kuba yagenda akuvuga mu bandi; akwereka inshuti ze cyangwa imiryango ye bizahite biguhamiriza ko agukunda cyane kandi yishimiye kuba muri kumwe mu rukundo.

4. Kutagira urwikekwe igihe muri kumwe

Iyo umukunzi wawe akuvugira cyangwa akuganiriza igihe muri kumwe nta rwikekwe rumugaragaraho, ibi bizakwereka ko hari ikintu cyikitari icy’uburyarya kimugaragaraho muri we mu rukundo agukunda.

Azajya ahora akwishimira akwiyumvemo igihe cyose mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe, uzajya ubona yishimira kuba yakuvugaho nko mu ruhame cyangwa se yishimira ko mwakorana imibonano mpuzabitsina nta kibazo kibanje kubaho.

5. Kuba muri mu bandi, nko mu ruhame mwasohokanye nta kibazo bizamutera

Ikizakubwira ko umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana aguunda by’ukuri, nta buryarya bugaragaramo uzabimenyera nko mu ruhame rw’abandi bantu ubwo atazatinya cyangwa ngo agire igisebo cyo kuba yakwereka urukundo agukunda.

Uyu mukobwa cyangwa mugore uzamubwirwa nuko uzajya ubona akwishimira nko mu bandi akishimira ko muba muri kumwe igihe cyose.

6. Uzamubwirwa nuko uzabona agufasha muri byose mu rukundo rwanyu

Umugore ukwishimira azishimira no kuba yahora agufasha mu bintu abona bitagenda neza cyangwa binaniranye; azahora ari umufasha wawe kandi ubone ari umuterankunga wawe ukomeye haba mu makuba cyangwa mu byago.

Urukundo ni ikintu gikoye cyanekandi kiremereye ku bantu barujyamo bazi ibyo barimo gukora, Atari ukuryayryana. Kwiyumvanamo no kwishimirana muri byose bizagaragaza urukundo mufitanye kandi bizakwereka ko uwo mukunzi wawe atakubeshya.

7. Arangwa no kugushimira ku byo umukorera byose

Iyo umugore cyangwa umukobwa mukundana aguha agaciro kandi akwishimira uzamubwirwa nuko ibintu uzajya umukorera azajya abigushimira, kabone nubwo kaba ari akantu gato cyane kadafite n’agaciro kuri wowe.

Ugushimira ni ikintu cy’ingenzi cyerekana agaciro aguha kandi agaciro ubwakokerekana ko umukunzi wawe akwishimira kandi agukunda, hari nicyo uvuze mu buzima bwe.

Igihe uzabona umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana akwereka ibi bintu birindwi n’ibindi bitabashije kuvugwa haruguru uzamenye ko agukunda by’ukuri kandi aguha agaciro mu bandi no mu buzima bwe muri rusange.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/12/2016
  • Hashize 7 years