Ibimenyetso 6 simusiga byakwereka ko umukobwa yatakaje ubusugi

  • admin
  • 01/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Muri ibi bihe abakobwa bamwe na bamwe usanga bijandika mu bikorwa bitari byiza habe namba ibyinshi byiganjemo kwiyandarika bakora imibonano mpuza bitsina mu buryo butateguwe ugasanga bibaviriyemo gutakaza ubusugi bwabo ariko ntabwo bapfa kubyemera niyo wabakuraho ijosi. Abo bakobwa rero hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ubusugi babeshya butakibarangwaho.

Mu muco nyarwanda kandi bizwi ko umukobwa witwaye neza ntakubagane (Gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe) aba akiri isugi kugeza ubwo abikoreyeho akabona gutaza ubusugi.Gusa ntabwo biba byoroshye ko wamenya umukobwa watakaje ubusugi bwe ariko hari bimwe mu bimenyetso byakugaragariza neza ko umukobwa atagifite umwimerere we w’ubusugi.

Ibimenyetso 6 byakugaragariza ko umukobwa atakiri isugi

1.Iyo umutumiye ajijisha yitwaza abandi bakobwa

Aba bakobwa ikibaranga ni babandi utumira ngo musohokane musangire akazana n’inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo abereke ko atajya akubagana.Ikindi ni uko abashaka ko bose ubagurira ukishyura menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.

2.Arakara iyo abajijwe ko akiri isugi

Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w’isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi.

3. Bakunda kwigunga.

Abakobwa bose bigunga si ko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga ku buryo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.

4. Kwitaka bavuga ko isugi zitagezweho

Umukobwa utakiri isugi usanga iyo aganira n’abandi bakobwa cyangwa abangu usanga gerageza kwiyemera avuga ko isugi zitakigezweho muri iki igihe.Ikindi wamenya ni uko igihe umukobwa mu genzi we ukiri isugi iyo amusobanuje ku byerecyeranye n’ubusugi aramukwena.

5. Kwiyambika ubusa

Isugi ntago yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya ntamukobwa w’isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n’abantu bose n’uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk’umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we.

6.Iyo aganira n’abasore nta soni agira

Umukobwa utakiri isugi usanga aganira yisanzuye igihe cyose ari kumwe n’umusore yaba bakundana cyangwa badakunda kuko ntabwoba aba afite nabusa kubyakorwa byose mu gihe umukobwa wisugi we usanga ibyo akora byose amasoni aba ari yose.

Gusa kuri ibi byose bivuzwe haruguru ntabwo byose bibaho ijana ku ijana kuko usanga hari Ababa bakiri isugi ariko ukabona ibyo bakora ntaho bitandukaniye n’abo wacyeka ko atari isugi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/05/2018
  • Hashize 6 years