Ibikorwa by’ingenzi bya Polisi y’ U Rwanda mu Mwaka wa 2016 [Amafoto]

  • admin
  • 10/01/2017
  • Hashize 7 years

Mu mwaka wa 2016, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano zayo zo kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo; ibyo bikaba byaragize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ndetse n’iterambere muri rusange.

Yabigezeho kubera gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora mu mwaka wa 2016; hakiyongeraho imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ibyaha. Ibindi byatumye bigerwaho; harimo ubufatanye n’imikoranire myiza n’izindi nzego z’umutekano zo muri aka karere; ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.


Abaturage bifatanyije na Polisi y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Ibyagezweho byose bishingiye ku byo Polisi y’u Rwanda yibanzeho mu mwaka ushize birimo kongera ubushobozi, gukumira ibyaha n’impanuka zo mu muhanda, ubutwererane mpuzamahanga, kurwanya ruswa, gutanga serivisi nziza hifashishijwe ikoranabunga, no guteza imbere ibikorwa remezo.

Muri iki gihe, kimwe no mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yakomeje kwiyubaka ku buryo butandukanye ndetse no kongera ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa n’ibikoresho bigezweho byifashishwa n’amashami yayo mu kazi kanyuranye; ku buryo bituma buri muturarwanda agira umutekano usesuye.

UBUFATANYE BWA POLISI Y’U RWANDA N’ABATURAGE NDETSE N’IZINDI NZEGO MU GUKUMIRA IBYAHA

Ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ibyaha birimo itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana bwakozwe mu gihugu hose. Habaye kandi ubukangurambaga bwo kwibutsa abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko hagamijwe gukumira impanuka zo mu muhanda. Ubwo bukangurambaga bwatumye ibyaha bigabanuka; kandi abaturage babigiramo uruhare. Mu hantu bwakozwe; harimo ibigo by’amashuri n’inkambi z’impunzi.

Mu mwaka ushize habaye kandi ihuriro rya kabiri ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP); abanyamuryango baryo bakaba bariyongereye; kuko bavuye ku bihumbi 14 bagera ku bihumbi birenga 55. Abaryitabiriye bigishijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano no kuwusigasira; guharanira imibereho myiza y’abaturarwanda n’umutekano w’ibintu byabo.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda

Mu mwaka wa 2016, abahagarariye inzego nkuru za Leta, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abanyeshuri, abanyacyubahiro batandukanye n’abaturage muri rusange bifatanyije na Polisi y’u Rwanda kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 16.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyizihirijwe mu gihugu hose cyasojwe ku itariki ya 16 Kamena; gisozwa n’ibirori byo kwizihiza imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho; dore ko yashinzwe ku itariki nk’iyi, mu mwaka wa 2000.


Ku isabukuru y’imyaka 16 ya Polisi y’u Rwanda; abana bagaragaje uruhare rwabo mu guharanira uburenganzira bwabo.


Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Duhaguruke turengere umwana.”Cyahuriranye no kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika; ukaba wizihizwa hibukwa by’umwihariko abana b’abirabura bo mu gace ka Soweto muri Afurika y’epfo bishwe mu mwaka wa 1976 ubwo bari mu myigaragambyo bagaragaza akarengane n’ivanguramoko bakorerwaga muri icyo gihe.

Ibikorwa by’iki cyumweru bikaba byaribanze ku bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwirinda impanuka no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.





Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta ashyikiriza imodoka Umurenge wa Remera, wabaye uwa mbere mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Mu mwaka ushize habaye icyiciro cya gatandatu cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano. Nk’uko bisanzwe, iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yagifatanyije n’Umujyi wa Kigali. Ubu bukangurambaga bwatumye umutekano urushaho kubungabungwa no gusigasirwa mu Mujyi wa Kigali; ndetse urushaho kurangwamo n’isuku.

KUBAKA UBUSHOBOZI

Kubaka ubushobozi harimo guhugura no kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda mu byiciro bitandukanye. Mu byo bahuguwemo mu mwaka ushize harimo gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi; ibyo bikaba bigamije kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga. Ni muri urwo rwego, abapolisi basaga 6000; barimo 100 baturuka mu bihugu 12 byo muri aka karere ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange bahuguriwe mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (National Police College – NPC) riherereye mu karere ka Musanze, Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishali (PTS), riherereye mu karere ka Rwamagana; abandi bahugurirwa mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo inyigisho zijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba (CTTC);kikaba cyo giherereye mu karere ka Bugesera.


Icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru cyatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repulika, Paul Kagame.

Mu mahugurwa yakozwe mu mwaka wa 2016, harimo ay’aba Ofisiye bato 429 basoje icyiciro cya munani; bakaba barimo 14 baturuka mu bihugu byo muri aka karere birimo Uganda, Sudani y’Epfo na Namibia; ayo mahugurwa arimo kandi icyiciro cya 12 cy’abapolisi bato; ndetse n’abahuguwe kugira ngo bahugure abandi kurinda abayobozi bakuru.

Habaye kandi amahugurwa ajyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kugarura ituze n’amahoro, ndetse n’ubugenzacyaha.


Isozwa ry’amahugurwa y’aba Ofisiye bato.

Mu mwaka wa 2016 habaye kandi andi amahugurwa arimo ibyiciro bibiri by’abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, amahugurwa y’Abayobozi ba Sitasiyo za Polisi, ay’abagize Umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye, n’amahugurwa y’abashinzwe guherekeza no kurinda abayobozi bakuru.

Na none mu mwaka ushize habaye amahugurwa yo kurwanya ibyaha by’iterabwoba, kubungabunga umutekano ku Bibuga by’indege, amahugurwa ajyanye no gusuzuma muri Laboratware ibimenyetso byegeranyijwe ahabereye icyaha, amahugurwa ku mategeko, ndetse n’andi atandukanye yerekeranye n’inshingano za buri munsi za Polisi.

Mu mahugurwa yo ku rwego ruhanitse yabaye mu mwaka wa 2016 harimo icyiciro cya gatatu cy’aba Ofisiye bakuru ba Polisi bahuguwe mu bijyanye n’Ubuyobozi mu bya gipolisi; hakiyongeraho ayo gusana intwaro ntoya, ndetse n’amahugurwa yahawe abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.

Amashuri ya Polisi y’u Rwanda ntashinzwe gusa guteza imbere ubumenyi bw’abapolisi; ahubwo ashinzwe no guteza imbere imikoranire n’ubufatanye n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse no kubaka ubushobozi bushingiye ku bumenyi; akaba ari muri urwo rwego mu mwaka ushize hahuguwe abagera ku 1250 barimo abagize Urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO) n’abamotari bashinzwe kugenzura imyitwarire ya bagenzi babo.

Inama ngarukamwaka y’Abapolisikazi

Icyiciro cya karindwi cy’Inama ngarukamwaka y’abapolisikazi yateranye mu mwaka ushize muri Gashyantare yahuje abagera kuri 700. Yasuzumiwemo ingingo zitandukanye zirimo iterambere ry’abapolisikazi no kwimakaza ihame ry’uburinganire. Iyi nama ni urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagati y’abapolisikazi, kurebera hamwe imbogamizi bahura na zo mu mirimo; hanyuma bakagirwa inama y’uburyo bwo kuzishakira umuti urambye.

Inama ngarukamwaka ya karindwi y’Abapolisikazi b’u Rwanda

Umutekano wo mu muhanda mu mwaka wa 2016

Impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigereranyo cya 37%. Iri gabanuka ryatewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda ; kandi zishyirwa mu bikorwa. Umubare w’imodoka zinjizwa mu gihugu ugenda wiyongera umunsi ku munsi; ibyo bikaba bijyana n’umubare munini w’abiyandikisha mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. Imibare ituruka mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yerekana ko mu myaka itanu ishize imodoka zaguzwe hanze zikazanwa mu gihugu ari 85,223; ni ukuvuga ko buri kwezi hinjizwa nibura izigera ku 1420. Abanyarwanda 132,850 ni bo biyandikishije, ndetse banakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mwaka wa 2016.

Imodoka 700 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zashyizwemo utugabanyamuvuduko; naho izirenga ibihumbi 120 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Na none kandi imodoka irimo ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga yagiye mu bice bitandukanye by’igihugu inshuro 15; aho yasuzumye imodoka zigera ku 5600. Mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka (MIC) giherereye i Remera mu karere ka Gasabo hiyongereye imirongo ibiri ku yari isanzwe yifashishwa kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kwihutishwa.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda; imodoka zirenga 40 na moto 86 zongewe ku zari zisanzwe zikora ibikorwa byo gukurikirana uko umutekano wo mu muhanda wifashe hirya no hino mu gihugu. Hatangijwe kandi uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda gukurikirana no kugenzura umunsi ku wundi ibikorwa by’abatwaye ibinyabiziga ndetse no guhana abishe amategeko y’umuhanda.


Minisitiri Johnston Busingye atangiza ku mugaragaro Ikoranabuhanga rikoreshwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ubu buryo bwo gukurikirana abica amategeko y’umuhanda bukoresha icyuma cyitwa Hand-Held Terminal (HHT) kizasimbura agatabo karimo impapuro bandikagaho ikosa basanganye utwara ikinyabiziga mu muhanda zizwi nka contravention. Iri Koranabuhanga rije kugabanya umurongo w’abashakaga serivisi zitangwa n’Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga; kandi rizihutisha uburyo bwo gukorera no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Hakoreshejwe ubu buryo bushya, abapolisi ntibashobora guhisha impapuro zerekana ikosa ryabaye mu muhanda ndetse n’uwarikoze. Iki cyuma kizajya kinyuzwamo uruhushya rw’uwakoze ikosa, maze nyirarwo ahite abona ubutumwa bumumenyesha ikosa ndetse n’ihazabu ijyanye na ryo; akaba yayishyura (ihazabu) akeresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amabanki cyangwa akoresheje VISA Card.

Abafite ibinyabiziga bashaka ko bikorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bazajya biyandikisha bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho rya murandasi; hanyuma bohererezwe ubutumwa bubamenyesha igihe imodoka zabo zizasuzumwa.

Iri koranabuhanga rishya rifite kandi uburyo bwitwa Automated Number Plate Recognition (ANPR) butuma ribasha gufotora ibiranga imodoka ku buryo bigaragara niba iyo modoka iri ku rutonde rw’izishakishwa. Ubwo buryo bugaragaza kandi ko iyo modoka idafite ubwishingizi, cyangwa ko itakorewe isuzuma ry’ubuziranenge.

UBUTWERERANE

Ubutwererane n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hanze yako buri mu byo Polisi y’u Rwanda iha agaciro. Mu gihugu imbere, Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha na Kompanyi y’itumanaho ya Tigo -Rwanda, Ubushinjacyaha bukuru, Inama y’igihugu y’ubuvuzi; Umuryango udahararira inyungu wita ku buzima bw’abagize umuryango (Society for Family Health – SFH) n’Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu kubungabunga.


IGP Emmanuel K. Gasana asinya amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha n’Umuyobozi wa Tigo –Rwanda, Philip Amoateng.

Inama ngarukamwaka ya Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru yabaye mu mwaka ushize yafatiwemo ingamba zigamije kunoza ubufatanye ; hibandwa ku gukumira no kurwanya ibyaha, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe. Abitabiriye Inama ya 18 y’iminsi itatu y’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yabereye i Kigali muri Nzeri bafashe ingamba zo kurushaho gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Inama ya 16 y’Abaminisitiri bo mu bihugu byo muri aka karere yashyize ahagaragara itangazo rikubiyemo imyanzuro 12 igamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati ya Polisi zo muri ibyo bihugu mu gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bigaragara muri aka karere.

Inama Nyafurika y’abagore bakora mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika

Ku bufatanye na bashiki bacu bakora mu nzego z’umutekano mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika; twakiriye Inama Mpuzamahanga yabo ya mbere; ikaba yaritabiriwe n’abarenga 250 bakora mu Ngabo , Polisi, n’Urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa. Iyo Nama yafatiwemo ingamba zo kurushaho gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha; hashyirwa imbaraga mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore, abana b’abakobwa, ndetse n’abana muri rusange.

Iyo Nama y’abagore bakora mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abagore mu kurinda umutekano: Gushyiraho Ingamba nshya.” Yari igamije gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu yabereye mu Mujyi wa Algiers – Algeria muri Werurwe 2016.


Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi atangiza ku mugaragaro Ikigo cy’icyitegererezo muri aka karere gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa, ndetse n’aban

Ishyirwa ku mugaragaro ry’ Igitabo gikubiyemo amateka ya Isange

Mu myanzuro yafatiwe mu Nama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) harimo kunoza serivisi za Isange One Stop Center kugira ngo iki Kigo kibe igisubizo kirambye ku kurwanya isambanywa ry’abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina . Igitabo cya Isange cyitwa: “Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child abuse: The Isange One Stop Centre Model.” Cyashyizwe ku mugaragaro mu mwaka ushize na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Iki gitabo gikubiyemo amateka ya Isange, imikorere yayo, ndetse na serivisi ziyitangirwamo. Kivuga kandi mu nshamake intego y’ishyirwaho ry’iki Kigo n’amasomo gikura mu byo gikora umunsi ku wundi agifasha gufata ingamba zo kunoza ibyo gishinzwe. Kigaragaza kandi abafatanyabikorwa ba Isange One Stop Center n’uruhare rwabo mu gutuma isohoza inshingano zayo zo kwita no gufasha abayigana barimo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryakorewe abana b’abakobwa, ndetse n’abana muri rusange.

Gukurikirana no gufata abakekwaho ibyaha

Binyuze mu bufatanye mpuzamahanga, abantu batandatu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bafatiwe mu bindi bihugu, ndetse boherezwa mu Rwanda kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Na none ubwo bufatanye Mpuzamahagna bwatumye imodoka esheshatu zibwe mu bindi bihugu zafatirwa mu Rwanda, zisubizwa ba nyizazo.

Inama zitandukanye ndetse n’ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga byabereye mu Rwanda bigenda neza; harimo Inama Rusange ya Afurika yunze ubumwe, imikino y’igikombe cy’amakipe y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ku bakina imbere mu gihugu (CHAN), ndetse n’isiganwa ry’amagare (Tour de Rwanda); ibi byose bikaba byarabaye kubera icyezere cy’umutekano usesuye uri mu gihugu; aho abagituye bagira uruhare mu kuwubumbatira.

Ubutumwa bw’amahoro

Abapolisi b’u Rwanda 1300 bahawe amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi; naho 700 baracyakora ay’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.


Abapolisi b’u Rwanda bagarutse mu gihugu; nyuma yo gusoza ubutumwa bw’amahoro


Abapolisi b’u Rwanda 1000 bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye; harimo 820 bakorera hamwe (FPU). Aba basimbuye bagenzi babo mu butumwa bwo muri Repubulika ya Santrafrika (MINUSCA), Sudani y’Epfo ( UNMISS) na Haiti ( MINUSTAH). Abandi bapolisi bagiye cyangwa bari mu butumwa bw’amahoro bakora akazi k’Ubujyanama (IPOs). Abapolisi 171 (IPOs) barimo ab’igitsinagore 114 barangije ubutumwa bw’amahoro bagaruka mu gihugu nyuma yo guhesha ishema u Rwanda bambikwa imidari y’ishimye kubera ubudashyikirwa mu mirimo bari bashinzwe.

GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABAPOLISI N’IBIKORWA REMEZO

Guteza imbere Polisi mu buryo bwa kinyamwuga bijyana no gushaka ibikoresho bigezweho no kubaka ibikorwa remezo nk’uko biri muri gahunda z’iterambere ry’igihugu cyacu hagendewe ku murongo washyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’ubufasha atanga kugira ngo ibiteganyijwe bishyirwe mu bikorwa. Mu mwaka ushize wa 2016 icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru cyatashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; akaba yaranaganiriye n’abagize Inama nkuru y’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda; aho yabibukije ko abapolisi bagomba kurangwa n’ubunyamwuga.

Hubatswe Ibyicaro bya Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru n’Intara y’Amajyepfo.

Ntitwakwibagirwa kandi kuvuga ku ruhare rw’abaturage mu kubaka ibikorwa remezo bya Polisi y’u Rwanda hirya no hino aho ikorera. Kugeza ubu, hafi imirenge yose uko ari 416 ifite Sitasiyo za Polisi; kandi inyinshi muri zo zubatswe n’abaturage ubwabo.

Hubatswe kandi hanatahwa ku mugaragaro Ikigo ku rwego rw’akarere gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’abana muri rusange; kandi hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo cy’ikitegererezo mu kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga kizakorana n’ibigo bya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) biri i Lyon mu Bufaransa, ndetse n’ibiro byayo biri i Singapore ; ibi byose bikaba bigamije ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.


Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga, Jürgen Stock ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo cy’icyitegererezo muri aka karere mu kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga; akaba yari kumwe

KURWANYA RUSWA

Intego yo kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda ijyanye n’intego zayo ari zo “Umurimo, Kurinda n’ubunyangamugayo” ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kutihanganira ruswa, ibi bikaba byari bimwe mu bikorerwa ubukangurambaga mu gihugu hose, tutibagiwe kuyigenza nk’icyaha ndetse no gufata abayikekwaho.

Ikiganiro mbwirwaruhame ku kurwanya ruswa cyabaye mu Kuboza ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, cyahurije hamwe abafatanyabikorwa nk’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB), Urwego ry’Umuvunyi, Ubushinjacyaha bukuru, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA), Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, n’abandi,…cyari muri uwo murongo. Cyari no mu murongo kandi w’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’Urwego rw’umuvunyi, kikaba cyarahuje abagera kuri 200 banarimo Urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko, Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere twose.


Abitabiriye Inama ku kurwanya ruswa bakurikiye ibiganiro.

Ku bufatanye n’abaturage, miliyari 6,6 z’imisoro yari yaranyerejwe yaragarujwe mu gihe abarenga 100 bari inyuma y’ikoreshwa nabi rya miliyari 4,3 yari agenewe gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage bafashwe.

Abagera kuri 200 biganjemo abashoferi bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi; naho abapolisi bagera kuri 80 byabagizeho ingaruka. Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda; ndetse umupolisi uyifatiwemo asezererwa mu kazi, kandi agakurikiranwa mu mategeko.

Ni muri urwo rwego mu mwaka ushize abapolisi 22 bakoraga mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda birukanywe bazira ruswa, naho abandi bane birukanwa kubera imyitwarire mibi mu mirimo; mu gihe abantu 40 bafatanywe impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Polisi y’u Rwanda na TI-RWANDA batangiye ubukangurambaga ku gutanga serivisi nziza

Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane; ishami ry’u Rwanda (Transparency International- Rwanda) mu gukangurira abaturarwanda gutanga serivisi nziza no kwirinda ruswa ni indi ntambwe yatewe mu gukumira no kurwanya ruswa no guteza imbere umuco wo gutanga serivisi nziza; haba ku bapolisi ndetse n’abandi muri rusange. Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 30 Ukuboza umwaka ushize ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru; bukaba buzakomeza no mu bindi bice byose by’igihugu; aho hagaragazwa uburyo umupolisi agomba kwakira neza umugana no kumuha serivisi nziza, ndetse n’uburyo bwo gutanga amakuru kuri serivisi yatanze.

Ibyaha byagabanutse ku kigereranyo cya 12 ku ijana

Kugabanuka kw’ibyaha ku kigereranyo cya 12 ku ijana muri uyu mwaka byatewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Polisi y’u Rwanda zishingiye ku byo yimirije imbere.

N’ubwo ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge ,gusambanya abana, ubujura buciye icyuho ndetse no gutoteza byihariye 73 ku ijana y’ibyaha byabaye mu 2016, byagaragaye ko biri hasi ugereranyije n’imyaka yabanje.

Ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ndetse n’itundwa ry’ibiyobyabwenge byihariye 29,93 ku ijana (2,964); bikaba byaragabanutse ugereranije na 3,197 mu 2014, n’ibyaha 3,072 mu 2015.

Ibi byose bikaba byaragezweho kubera ubufatanye n’imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano, Ambasaderi ba Polisi mu gukumira ibyaha, Inzego za Leta ndetse n’Abikorera; ibi bikiyongera kandi ku bufatanye Mpuzamahanga.

Na none ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga; hashingiwe ku myanzuro y’Inama Rusange ya 17 y’Abakuru ba Polisi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO); twafatiye mu mukwabu witwa ’Fagia ya 2’ ibicuruzwa birimo ibitujuje ubuziranenge n’ibyiganano bibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 140.

UBWANDITSI/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/01/2017
  • Hashize 7 years