Ibikorwa byahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda byakomereje mu karere ka Gasabo
- 26/09/2015
- Hashize 9 years
Kuri uyu wambere tariki ya 25 Nzeri, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda by’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, byakomereje mu karere ka Gasabo.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo: abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’akarere ka Gasabo, abatwara abagenzi kuri za moto n’amagare, abagize komite zishinzwe gukumira ibyaha ndetse n’abagize urwego rwa DASSO bo mu karere ka Gasabo. Umuyobozi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesige yavuze ko impanuka ari ikibazo gihangayikishije, ariko ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zo kubumbatira umutekano wo mu muhanda. Yasabye abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda bazirikana buri gihe kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Umuyobozi wa Polisi mu mugi wa Kigali yunzemo kandi agira ati: “Impanuka zishobora kwirindwa, gusa kugira ngo ibi bibashe kugerwaho ni uko abatwara ibinyabiziga barangwa na disipuline buri gihe barimo gukoresha umuhanda.” ACP Mwesige yavuze kandi ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije, gutwara wasinze, gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga n’ibindi. Kuri iyi ngingo, akaba yasabye bamwe mu bagikora aya makosa guca ukubiri nayo kuko Polisi y’u Rwanda idashobora kubihanganira.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa, yashimiye imikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’aka karere, mu bikorwa by’umutekano, by’umwihariko umutekano wo mu muhanda. Rwamurangwa akaba yashimye ingamba zihamye za Polisi mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda. Akaba kandi yanashimye ubwitabire bw’abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cyane abatwara abagenzi kuri moto, akaba yavuze ko igihe cyose bahamagawe mu bikorwa bya leta batajya bazuyaza kwitabira.
Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda by’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda byatangiye tariki ya 7 Nzeri, bikaba bikomeje kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu cyacu.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw