Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru byasabwe kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 1 week
Image

Umuryango uhuza ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ushinzwe Ubwikorezi (NCTTCA) watangije gahunda y’icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, hagamijwe guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari n’abanyamaguru.

Iyi gahunda yatangirijwe i Kigali muri Gare ya Nyabugogo, ku wa 23 Nzeri 2024, yashyiriweho gushimangira iyari isanzwe ikoreshwa mu Rwanda ya Gerayo Amahoro.

Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu bice bitandukanye by’Igihugu mu gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa abakoresha umuhanda kuwukoresha mu buryo butekanye, kwita ku binyabiziga byabo no kumva uruhare rwabo mu gukumira impanuka. Bufite insanganyamatsiko igira iti “Tekereza umutekano. Ufate umwanya wo kuruhuka, ugere iyo ujya uri muzima. Gerayo Amahoro.’’

Umuhora wa Ruguru uhuza ibihugu bitandatu ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inzira y’ubucuruzi ihuza ibihugu byo mu Karere bidakora ku Nyanja binyuze ku cyambu cya Mombasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuhora wa Ruguru, Dr. John Deng Diar Diing, yavuze ko intego y’ubu bukangurambaga ari uguharanira ko mu bihugu bitandatu biwugize, impanuka zagabanuka, ibicuruzwa n’ibinyabiziga bikagera iyo byerekeza amahoro nta muntu uhatakarije ubuzima cyangwa ngo hagire ikihangirikira.

Yagize ati “Impanuka tuziburiramo abantu benshi, abashoferi, abamotari n’imodoka zikahangirikira. Ni yo mpamvu twicaye tukareba, tukavuga tuti ni iki giteza impanuka muri ibi bihugu bitandatu n’uburyo icyo kibazo twagikemura?”

Yongeyeho ko basanze mu bintu biteza impanuka harimo no kuba abashoferi batwara bananiwe.

Yakomeje ati “Icya kabiri ni uko abo bashoferi imihanda bakoresha, inakoreshwa n’abamotari ndetse n’abanyamaguru kandi batazi wenda amategeko agenga umuhanda. Icya gatatu twasanze imihanda itaba ikoze neza ndetse muri ibyo bihugu amategeko agenga imihanda akaba atubahirizwa kimwe, kugira ngo abantu birinde izo mpanuka, ku bw’amahirwe muri ibyo bihugu bitandatu twasanze u Rwanda ari rwo rufite impanuka nkeya.”

Dr. Deng yavuze ko kugira ngo u Rwanda rube ari rwo rufite impanuka nkeya rubikesha gushyiraho amategeko kandi rukayakurikirana, akubahirizwa kuruta ibindi bihugu byose bagiyemo, ari na yo mpamvu yasabye ibihugu bitanu bigize Umuhora wa Ruguru ko byarwigiraho bigakumira izo mpanuka byubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro.

Yagize ati “Mu Rwanda basanze abamotari kenshi ari bo bakunze kuba intandaro y’impanuka biba ngombwa ko babigisha bakajyana na gahunda ya Leta yo kubahiriza amabwiriza n’amategeko bigenga umuhanda. Abamotari rero ni mwe ba mbere dusaba kuyubahiriza kugira ngo iyi gahunda ya Gerayo Amahoro igende neza.”

Yabibukije ko umuntu akwiye kuva mu rugo agasubira iwe amahoro, yaba umushoferi, umumotari cyangwa umunyamaguru n’abandi bagiye guhahira imiryango yabo.

Yagize ati “Ni ngombwa ko iyi gahunda yubahirizwa, Umuhora wa Ruguru, turahari kugira ngo tubafashe kwiteza imbere mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu, twese twirinda, kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko 80% by’impanuka zibera mu Rwanda ziterwa n’imyitwarire idahwitse ikorwa n’abantu.

Yongeyeho ko n’ubwo impanuka zo mu muhanda zagabanutse, hari abakihaburira ubuzima bitewe n’abakoresha umuhanda batubahiriza amabwiriza barimo n’abamotari.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ukwiye gutakaza ubuzima. Dukeneye ko mu muhanda, baba abashoferi, abamotari, abatwara amagare n’abanyamaguru bubaha uburenganzira bwa buri wese. Ikindi kubahiriza amabwiriza n’amategeko y’umuhanda bikaba amahitamo n’umuco.”


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 1 week