Ibihano Uburusiya bwafatiwe mu mwaka wa 2014 byongerewe andi mezi

  • admin
  • 29/06/2018
  • Hashize 6 years

Abakuru b’ibihugu na guverinoma bo ku mugabane w’Ubulayi bwiyunze bahaye andi mezi atandatu y’ibihano bafatiye Uburusiya kubera kwivanga mu ntambara ya Ukraine.Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabahuje kuri uyu wa Kane taliki 28 Kamena 2018 i Buruseli mu Bubiligi ku cyicaro cy’umuryango w’uburayi bwunze ubumwe ariko bagishyize ahagaragara mu itangazo bashyize hanze uyu munsi tariki 29 Kamena.

Ibihano ku gihugu cy’Uburusiya byafashwe bwa mbere mu 2014 bikagenda byongererwa igihe buri mezi atandatu.

Mu 2014 kandi, Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano Uburusiya kubera kwigarurira intara ya Crimee, yahoze ari iya Ukraine icyo gihe. Ejobundi kuwa kabili w’iki cyumweru, Washington yatangaje ko yakajije ibi bihano kubera ko “Uburusiya bukomeje gutera inkunga inyeshyamba zo muri Ukraine.”

Umubano w’Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika wabaye mubi kugera aho ibihugu byombi byirukana abadipolomate amagana ku mpande zombi mu mwaka ushize.

Hagati aho, abakuru b’ibihugu byombi bagomba guhura ku italiki ya 16 y’ukwezi gutaha mu murwa mukuru wa Finlande, Helsinki. Nk’uko White House ibitangaza, bazaganira ku bibazo bitandukanye bifitanye isano n’umutekano.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/06/2018
  • Hashize 6 years