Ibigo 22 byasinyanye na Leta kongera ibyoherezwa mu mahanga
- 24/11/2016
- Hashize 8 years
Ibigo 22 byo mu nzego zitandukanye z’abikorera mu Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Leta y’ u Rwanda agamije kubifasha kongera ibicuruzwa byoherezwa hanze mu rwego rwo kongera amadevise nk’inkingi mwikorezi y’itarembere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ubwo hashyirwaga umukono kuri ayo masezerano hagati y’ibyo bigo na Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) i Kigali kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016, Minisitiri Kanimba François ayamasezerano ashingiye ku ngamba zitandukanye Leta yashyizeho zo korohereza abikorera, zikazamura ubwinshi bw’ibyoherezwa hanze nyuma yo kubona ko mu myaka ibiri ishize ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye biturutse ku gaciro n’umusaruro n’ubwinshi bw’ibyoherezwa hanze byaguye.
Mu biganiro mpaka bigamije kongera ubuhangurambaga ku bikorera kugana isoko ryo hanze, Minisitiri Kanimba yavuze ko mu ngamba zashyizweho harimo n’ikigega cyunganira abohereza ibicuruzwa hanze “Export Growth Facility” kugira ngo bazibe icyuho cy’amadolari yoherezwa hanze kugura ibicuruzwa hanze akubye kabiri ayinjizwa n’ibicuruzwa bijya hanze.
Ati “Twabonye ko mu myaka ibiri ishize ubucuruzi butagenze neza, kimwe mu byo twahisemo kwihutisha ni ugushaka ubufatanya n’abikorera tureba uko bakoroherezwa mu mbogamizi baba bahura nazo mu bucuruzi, ubukungu no mu karere bashoramo imari.”
Ikigega abikorera bashishikarizwa kwegera mu bucuruzi bw’ibyoherezwa hanze, gitanga ubufasha mu buryo butatu burimo kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo umucuruzi yasabye muri banki agamije kuvugurura cyangwa kohereza ibicuruzwa hanze, akagabanyirizwaho 6% ku nyungu agomba kwishyura iyo banki.
Uburyo bwa kabiri ni amafaranga atishyurwa umucuruzi ahabwa ku bikorwa byo kwagura ubucuruzi no kubumenyekanisha akuraho inzitizi yahuraga nazo mu mahanga aho yohereje ibicuruzwa; agahabwa kimwe cya kabiri cyayo kitarenga amadolari ibihumbi 100 asaga miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uburyo bwa gatatu bukaba ubwishingizi ku mucuruzi wamaze kubona isoko hanze, mu gihe ategereje ko banki yatsemo inguzanyo imuha arenga 60% by’iyo nguzanyo icyo kigega kimufasha kuyimuha.
Minisitiri Kanimba yasobanuriye abanyamakuru ko kuva mu 2010 Leta yari yihaye intego ko ibyoherezwa hanze bizamukaho 28% buri mwaka, iyo ntego ntiyagezweho kuko itarenze 20% biturutse ku musaruro wa bimwe mu bicuruzwa nk’ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro kimwe n’ibiva mu nganda byagushijwe n’umutekano muke uri mukarerere u Rwanda ruherereyemo. Ibyo ngo byakomye u Rwanda mu nkokora kuko byaguye ku isoko mpuzamahanga.
Umushoramari Sina Gerard yabwiye Imvaho nshya ko icyo kigega cya Leta gisa n’umubyeyi ubona ingorane umwana we ahura nazo mu kazi akamufasha, yongeyeho ko bizongerera imbaraga abasubikaga ibikorwa byabo ku byo bohereza hanze bikaruhaho kwiyongera.
Hagati y’umwaka wa 2014 na 2015 agaciro k’ibyoherezwa hanze karaguye kagera ku kigero cya 1%, gatangira kuzamuka mu mezi icyenda ashize y’umwaka wa 2016 aho kageze ku 10%; leta isanga kuzamura ishyaka ry’abikorera mu kongera ibicuruzwa hanze nk’igisibizo ku gusubirana k’ubukungu bw’igihugu binyuze mu bikorera.Src:ImvahoNshya
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw