Ibiganiro byo gukemura amakimbirane hagati y’u rwanda na Uganda bigiye gusubukura

  • admin
  • 02/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’u Rwanda n’iya Uganda zigiye gusubukura ibiganiro bigamije gukemura ibibazo byahungabanyije umubano w’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro bizabanzirizwa n’inama yihariye ya Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n’intumwa z’Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na yo yitezwe kuri uyu wa ane tariki ya 4 Kamena 2020,

Iyo Komite izaba irimo gusuzuma intambwe imaze guterwa n’ibihugu byombi mu kubahiriza amasezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu muri Kanama 2019.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yatangarije itangazamakuru ko ibyo biganiro biharurira amayira inama ya 5 izaba izahuza ibyo bihugu n’abahuza babyo , ikurikira iheruka kubera i Gatuna muri Gashyantare tariki ya 21.

Minisitiri Dr. Biruta ati: “Ni byo tuzakorana inama. Ibiganiro bizasubukurirwa ku byari byemejwe.”

Ibiganiro byagomba gusubukurwa nyuma y’iminsi 45 abakuru b’ibihugu bahuriye ku Mupaka wa Gatuna, ariko bibangamirwa n’umwaduko w’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) wahagaritse ibikorwa n’inama bitandukanye.

Mu biganiro by’ubushize, Perezida wa Uganda Kaguta Museveni yiyemeje gukora iperereza ku birego u Rwanda rwayishinjaga birimo kuba icumbikiye imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda, ndetse no guhohotera Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Kuri ubu ibiganiro bigiye gusubukurwa nyuma y’igihe Uganda itangaza ko ifite ikizere cyo kongera kugarura umubano n’u Rwanda n’ubwo ibikorwa byayo byagendaga bigaragaza ibimenyetso bitandukanye n’ibivugwa.

Hagati mu kwezi kwa Gicurasi 2020, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yari yiteze kwakira abantu barenga 170 bari bafungiwe muri Uganda bagombaga kurekurwa ariko nta byabaye.

U Rwanda rwabonaga iyo ntambwe nk’ ikizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda muri Angola agamije gusubiza ku murongo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu kwezi gushize hongeye kugaragara Abanyarwanda 2 bakubwiswe n’inzego z’umutekano bakajugunywa ku mupaka babaye intere.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/06/2020
  • Hashize 4 years